Ikipe ya Musanze FC yatsinze AS Kigali 1-0 mu mukino wa gishuti wahuje aya makipe kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Kanama 2023 kuri Kigali Pele Stadium.
Ni umukino wabaye ku isaha ya saa tanu. Wari umukino wa kabiri Musanze FC ikinnye nyuma y’uwo iheruka gutsindamo Marine FC 3-2 wabereye i Rubavu.
AS Kigali yiganjemo abakinnyi bashya yo yakinaga umukino wayo wa gatatu harimo uwo yanganyije na Muhazi 1-1 ndetse n’uwo yatsinze Vision 4-0.
Tuyisenge Pacifique wavuye muri AS Muhanga niwe watsinze igitego cya Musanze FC cyavuye kuri Koloneri, agitsindisha umutwe.
Biteganyijwe ko Musanze FC izakina undi mukino wa gishuti mu rwego rwo gukomeza kwitegura shampiyona y’icyiciro cya mbere izatangira tariki 18 Kanama 2023.
Abaganga ba Musanze FC
Mugiraneza Jean Baptiste bita Miggy na ImuroraJaphet ,abatoza bungirije muri Musanze FC
11 Musanze FC yabanje mu kibuga
11 AS Kigali yabanje mu kibuga
I buryo hari Sosthene, umutoza mukuru wa Musanze FC
Cassa Mbungo Andre, umutoza mukuru wa AS Kigali
Madou Jobe umuzamu wakiniraga ikipe ya Black Leopards yo muri Afurika y’Epfo wamaze gusinya imyaka 2 muri Musanze FC
Mathaba Lethabo bahimba Keita ukomoka muri Afurika y’Epfo ,umwe mu bakinnyi bashya ba Musanze FC
Kimenyi Yves , umunyezamu mushya wa AS Kigali
Joel, myugariro w’i buryo Musanze FC yaguze muri Rugende FC
Dusingizimana Gilbert ukina nka myugariro w’i bumoso muri AS Kigali
Ibrahim, umunyamabanga wa Musanze FC yakurikiye uyu mukinnyi
Patrick bahimba Mbogamizi, kapiteni wa Musanze FC
Tuyisenge Pacifique waje muri Musanze FC avuye muri AS Muhanga niwe watsindiye Musanze FC igitego cyayihesheje intsinzi
Muhamed Sulley, ukomoka muri Ghana ni rutahizamu mushya wa Musanze FC