Ikipe ya Musanze FC ikomeje kwitegura umukino w’umunsi wa kabiri wa Shampiyona izakiramo Marine FC.
Ni imyitozo bakomeje gukora buri munsi mu masaha y’igitondo. Imyitozo yo kuri uyu wa Kabiri tariki 30 Kanama 2022 ubwo Rwandamagazine.com yasuraga iyi kipe, bayikoreye kuri Stade Ubworoherane izaberaho uyu mukino.
Mu myitozo yo kuri uyu wa kabiri, Nshimiyimana Amran na Nsengiyumva Isaac nibo gusa batakoranye n’abandi kubera imvune.
Umukino wa mbere wa shampiyona Musanze FC yatsinzwe 2-1 na APR FC mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Umukino w’umunsi wa kabiri, Musanze FC izakira Marine FC tariki 6 Nzeri 2022 kuri Stade Ubworoherane.
Amakipe yombi azaba ashaka amanota atatu ya mbere kuko Marine FC nayo yatsinzwe umukino wa mbere wa shampiyona na Espoir FC.
Rutahizamu w’umunye Ghana Peter Agblevor ari na we watsindiye Musanze FC igitego binjije ku mukino ubanza bahuyemo na APR FC
Dufitumufasha Pierre, umwe mu bakinnyi bashya ba Musanze FC bafite impano kandi ukiri muto
Ntijyinama Patrick ukina mu kibuga hagati
Amran nubwo atakoze imyitozo kubera imvune, ariko aba yaje gutera imbaraga bagenzi be
Nsengiyumva Isaac na we yaravunitse
Myugariro Manzi Aimable na we ari mu bakinnyi bashya ba Musanze FC
Umunya Kenya Victor Ogendo Omondi ukina asatira
Peter ahanganye na Uwiringiyimana Christophe na we uri muri ba bakinnyi bashya ba Musanze FC
Nyezamu Muhawenayo Gad na we ari mu bakinnyi bashya ba Musanze FC
Abakiri bato ba Musanze FC baba baje gufasha bakuru babo imyitozo
Nduwayo Valeur ukina mu kibuga hagati yamaze kugaruka muri Musanze FC avuye muri Police FC
Rutahizamu Rukaku
Frank Ouna anyuzamo akabigishiriza ku kibaho
Nshimiyimana Maurice Maso, umutoza wungirije
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>