MU MAFOTO 150, APR FC yatsinze Police FC, yuzuza imikino 50 idatsindwa

Mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona wari utegerejwe na benshi wahuje APR FC na Police Fc, warangiye APR FC iwutsinze ku bitego 2-1, ihita isubira ku mwanya wa mbere wari uriho Kiyovu Sports ndetse uba uwa 50 APR FC imaze idatsindwa muri Shampiyona y’u Rwanda.

Hari mu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa gatanu tariki 28 Mutarama 2022.

Police FC yari ihagaze neza mu gice cya mbere, yahushije uburyo bubiri bwiza mu minota 20 ibanza, bwombi busubizwa inyuma n’igiti cy’izamu.

Uburyo bwa mbere bwari ishoti rikomeye ryatewe na Twizeyimana Martin Fabrice ari inyuma y’urubuga rw’amahina, umupira ukorwaho n’umunyezamu Ishimwe Jean Pierre mbere y’uko usubizwa inyuma n’umutambiko w’izamu.

Ubwo Twizeyimana Martin Fabrice yari yasize Niyomugabo Claude nyuma yo kumwambura umupira, uyu myugariro wa APR FC yamugushije inyuma y’urubuga rw’amahina, ikosa ryahanwe na Sibomana Patrick atera umupira ku giti cy’izamu.

APR FC yasatiriye ishaka igitego ariko uburyo bwageragejwe na Byiringiro Lague, umupira ukorwaho na Moussa Omar ujya muri koruneri.

Ikipe y’Ingabo yabonye kandi uburyo bwiza ku mupira wahinduwe na Kwitonda Alain ugeze kuri Ruboneka Bosco awutera ku ruhande rw’izamu mu gihe Manishimwe Djabel na Byiringiro Lague bagerageje amashoti atagize icyo atanga.

Habura iminota ine ngo igice cya mbere kirangire ni bwo Sibomana Patrick yambuye umupira Omborenga Fitina, awuhinduye mu rubuga rw’amahina uhasanga Nsabimana Aimable wari kumwe na Ndayishimiye Antoine Dominique, uyu myugariro wa APR FC ashatse kuwukuraho n’umutwe aritsinda.

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa APR FC, Bizimana Yannick na Ishimwe Anicet basimbura Tuyisenge Jacques na Kwitonda Alain ’Bacca’.

Ku munota wa 57, iyi Kipe y’Ingabo yishyuye igitego ku mupira watewe na Manishimwe Djabel ugeze kuri Bizimana Yannick akinisha umutwe mbere y’uko widunda ugashyirwa mu izamu na Nsabimana Aimable.

Nyuma y’iminota itandatu habonetse kandi igitego cya kabiri ku mupira winjiranywe mu rubuga na Ishimwe Anicet acenze Iradukunda Eric, awuhinduye hagati ushyirwa mu izamu na Bizimana Yannick.

APR FC yashoboraga kubona ibindi bitego ku buryo bwageragejwe n’abarimo Bizimana Yannick, Manishimwe Djabel, Ishimwe Anicet na Byiringiro Lague ariko ntibyagize icyo bitanga.

Mu minota 15 ya nyuma ni bwo Frank Nuttal yinjije mu kibuga abarimo Hakizimana Muhadjiri na Iyabivuze Osée bayifasha gusatira nubwo nta musaruro byatanze.

Gutsinda uyu mukino byatumye APR FC igira amanota 31 ku mwanya wa mbere, ifite ibirarane bibiri ndetse irusha amanota abiri Kiyovu Sports yatsinzwe na Marines FC igitego 1-0.

APR FC yujuje kandi imikino 50 ya Shampiyona idatsindwa kuva ku wa 29 Gicurasi 2019 ubwo yatsindwaga na Espoir FC ibitego 2-1. Imikino 49 ni yo yatojwe na Adil Mohammed Erradi.

Ku wa Mbere, tariki ya 31 Mutarama, APR FC izakira Mukura Victory Sports mbere yo kwakirwa na Rutsiro FC tariki ya 3 Gashyantare 2022.

Bizimana Yannick winjiye asimbuye akagira uruhare mu bitego byombi bya APR FC

Djabel yari yazanye umwana we Murat Djabel ku munsi nk’uyu we n’ikipe ye bakoreyeho amateka

Bashimiye abafana babo bari baje kubashyigikira kuri uyu mukino wahuriranye n’igaruka ry’abafana ku kibuga

Ibyishimo byari ku ruhande rw’abakinnyi no ku ruhande rwa Murat

Van Damme ukuriye abafana ba Police FC aganira na Lt.Gen. Mubarakh Muganga, umuyobozi wa APR FC akaba n’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka....ati" Afande rwose habuze gato ariko aho byapfiriye twahabonye , mutwitege muri ’retour’

Yahise yibuka ko umupira atari intambara, ati aka gafoto ntikangwa nabi ndi kumwe na Afande

Mupenzi Eto’o ushinzwe igura n’igurisha ry’abakinnyi muri APR FC na we yari yasazwe n’ibyishimo

Abafana ba APR FC babonye umwanya wo kugera kuri Lt.Gen. Mubarakh Muganga baje kumushimira uko ikipe yabo iyobowe

Abafana ba APR FC nabo babyinnye biratinda

Dan ukuriye Zone 1 na we yagaragazaga ibyishimo byinshi

Ku rundi ruhande , ni uko byari byifashe ku bafana ba Police FC

ANDI MAFOTO YARENZE UYU MUKINO

Mugabo Alex utoza abanyezamu ba APR FC na Adil, umutoza mukuru wa APR FC ukomeje gukora amateka

11 Police FC yabanje mu kibuga: Rwabugiri Omar, Iradukunda Eric, Rutanga Eric, Usengimana Faustin, Omar Moussa, Ngabonziza Pacifique, Twizeyimana Martin Fabrice, Nshuti Dominique Savio (C), Sibomana Patrick, Usengimana Danny na Ndayishimiye Antoine Dominique

11 APR FC yabanje mu kibuga:Ishimwe Jean Pierre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Buregeya Prince, Nsabimana Aimable, Mugisha Bonheur, Ruboneka Bosco, Manishimwe Djabel, Tuyisenge Jacques (C), Kwitonda Alain ’Bacca’ na Byiringiro Lague

Umusifuzi Celestin yabanje kuganiriza abatoza bombi....Ati" Icyanzanye aha ni ukuvuza ifirimbi, ikibuga kigatanga ubutabera...njya numva bamwe bikoma abasifuzi, ntidupfe ubusa, mukore akazi kanyu , nanjye ndabasezeranya ko nkora ako nasabye ko gutuma umukino ugenda neza"

Frank Nuttal utoza Police FC , imibare yageze aho imubana myinshi, abura icyo akora, yishima mu mutwe

DEPUTY INSPECTOR GENERAL OF POLICE, Jeanne Chantal Ujeneza , umwe mu bayobozi bakuru muri Polisi y’igihugu, yarebye uyu mukino

I bumoso hari Rtd ACP Rangira Jean Bosco uyobora Police FC

Lt.Gen. Mubarakh Muganga, umuyobozi wa APR FC akaba n’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka

Lt Col Mugisha na we yarebye uyu mukino

Nsabimana Aimable watsinze igitego cya mbere ...Yagitsinze Police FC aherukamo, ayivamo asubira muri APR FC

Yannick Bizimana yinjiye mu gice cya kabiri, atanga umupira wavuyemo igitego cya mbere ndetse anatsinda igitego cy’intsinzi

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo