MU MAFOTO 150: APR FC yanganyije na Kiyovu Sports

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru, nibwo ikipe y’ingabo z’igihugu ya APR F.C yakinaga umukino w’umunsi wa cumi na kabiri wa shampiyona na Kiyovu Sports, urangira amakipe yombi anganya 0-0.

Ni umukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo watangiye ku isaha ya saa cyenda n’iminota makumyabiri (15h20).

Kiyovu Sports yAkomeje kuyobora Shampiyona n’amanota 25 nyuma yo kunganya na APR FC ubusa ku busa mu mukino w’umunsi wa 12 wa Shampiyona waberaga i Nyamirambo.

Ikipe y’Ingabo yaumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 24 ndetse ifite ibirarane bibiri izahuramo na Mukura Victory Sports ndetse na Rutsiro FC.

Umuyobozi wa APR FC akaba n’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira Ku butaka,Gen. Mubarak Muganga yarebye uyu mukino

Mvukiyehe Juvenal, Perezida wa Kiyovu Sports

PHOTO : Renzaho Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo