MU MAFOTO 150:APR FC na Police zanganyije mu mukino warimo ishyaka ryinshi

Ikipe ya APR FC yanganyije na Police FC 1-1 w’ umunsi wa 21 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda wabereye kuri Kigali Pele Stadium, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Gashyantare 2026.

Police FC ntiyari ifite bamwe mu bakinnyi bayo nka Ndayishimiye Dieudonne na Isaac Eze bafite imvune ntiyari ifite kandi Byiringiro Lague na Msanga Henry bafite amakarita atatu y’imihondo.

APR FC ntabwo yari ifite Ishimwe Pierre ufite imvune, kapiteni wayo Niyomugabo Claude wari umaze iminsi arwaye akaba yari yabanje ku ntebe y’abasimbura

Wari umukino uryoheye ijisho aho mu gice cya mbere amakipe yombi yasatiranye ndetse akabona n’amahirwe ariko ntiyabyazwa umusaruro.

Police FC niyo yabonye amahirwe menshi harimo imipira ibiri ya Kwitonda Alain Bacca yakubise igiti cy’izamu, umupira wa Ani Elijah Adolphe yakuyemo ndetse n’undi mupira w’umutwe wa Elijah rutahizamu William Togui Mel yakuriyemo ku murongo.

Amahirwe afatika APR FC yabonye ni imipira ibiri ya William Togui yose yakubise igiti cy’izamu. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari ubusa ku busa.

Kimwe no mu gice cya mbere amakipe yombi yarimo ashaka igitego,Byiringiro Gilbert yaje guhindura umupira imbere y’izamu Djibril Ouattara ashyizeho umutwe umupira ukubita igiti cy’izamu.

Nyuma y’iminota mike Ekison Ekorie wa Police FC yagaragaje ishoti rikomeye ariko Hakizimana Adolphe awukuramo.

Ku munota wa 67, Cheikh Djibril Ouattara yatsindiye APR FC igitego cya mbere ku ishoti yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Patience ntiyamenya uko bigenze.

Police FC yashatse uko yishyura iki gitego maze ku munota wa nyuma Nsabimana Eric Zidane arayishyurira umukino urangira ari 1-1.

Kunganya uyu mukino APR FC yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 39, Al Hilal ifite 38, Al Merreikh 37 zo zikaba zitarakina umunsi wa 21, Al Hilal yo ikaba inafite ibirarane 3. Police FC iri ku mwanya wa 4 n’amanota 35.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo