Kuri uyu wa gatanu tariki 16 Nzeri 2022 nibwo Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 yakoze imyitozo ya mbere yitegura Libya mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje iyo myaka.
Abakinnyi bahamagawe n’umutoza Rwasamanzi Yves batangiye umwiherero kuri uyu wa Kane nimugoroba, kuri Hilltop Hotel.
Imyitozo ya mbere yatangiye saa mbiri za mu gitondo kugeza saa yine.
Uretse abakinnyi ba APR FC bajyanye nayo mu mukino wo kwishyura US Monastir, abandi bose bakoze imyitozo. Aba ariko bariyongeraho Ishimwe Anicet utarajyanye na APR FC muri Tunisia.
Undi utaratangiranye n’abandi ni myugariro Dylan Georges Francis wagombaga guturuka hanze y’igihugu ariko na we akaba yamaze kugera mu mwiherero kuri uyu wa Gatandatu.
Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe irakora imyitozo kabiri, naho ku cyumweru bazakore mu gitondo.
Biteganyijwe ko Amavubi azahaguruka i Kigali ku wa mbere nimugoroba .
U Rwanda ruzabanza kwakirwa na Libya mu mukino ubanza uzabera muri Libya ku wa 22 Nzeri mu gihe uwo kwishyura uzabera i Huye ku wa 27 Nzeri 2022.
Yves Rwasamanzi, umutoza mukuru w’Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 yabanje kuganiriza abasore be
I bumoso hari nyezamu Ruhumuriza Clovis wavuye muri Police FC naho i buryo ni Hakizimana Adolphe wavuye muri Rayon Sports
Ishimwe Anicet wa APR FC utarajyanye nayo muri Tunisia gukina na US Monastir ni umwe mu bari kumwe na bagenzi be
Myugariro Ishimwe Jean Rene waturutse muri Marine FC
Rutahizamu Rudasingwa Prince wa Rayon Sports
Niyonshuti Hakim wa APR FC. Akina nka rutahizamu
Nyamurangwa Moses wa Sunrise FC. Akina mu kibuga hagati
Hoziana Kennedy waturutse muri Bugesera FC. Na we akina mu kibuga hagati
Myugariro Nsengiyumva Samuel wavuye muri Gorilla FC
Hesbone Rutonesha waturutse muri Gorilla FC. Akina mu kibuga hagati
Rutahizamu Ngabonziza Gylain waturutse muri Marine FC
Nsabimana Deny wavuye muri Kiyovu Sports. Akina mu basatira izamu
Rutahizamu Nyarugabo Moise wa AS Kigali na we yamaze gusanga abandi mu mwiherero
Irankunda Rodrigue na we ukina mu basatira izamu. Yavuye muri Gorilla FC
Hakim Hamissi ukina mu basatira izamu waturutse muri Gasogi United
Munyaneza Jacques bita Rujugiro niwe ushinzwe ibikoresho by’iyi kipe (Kit Manager)
Twagiramungu Kamaro Simon
Rwasamanzi aganira na Ndizeye Aime Ndanda utoza abanyezamu
Gatera Moussa, umutoza wungirije
Rutahizamu Gitego Arthur wavuye muri Marine FC
Myugariro Niyomukiza Faustin wavuye muri Bugesera FC
Muhire Henry, umunyamabanga wa FERWAFA yarebye iyi myitozo yo ku munsi wa mbere
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>