Mu mukino wo kwipima, ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 yanganyije na Police FC 3-3.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa mbere tariki 19 Nzeri 2022 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa yine z’amanywa.
Ni umukino wanakurikiwe na Perezida wa FERWAFA, Nizeyimana Mugabo Olivier ndetse n’abayobozi ba Police FC.
Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 akomeje kwitegura Libya mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje iyo myaka.
Rudasingwa Prince niwe wafunguye amazamu atsinda igitego cya mbere kuri Penaliti ku munota wa 20. Police FC yishyuriwe na Nshuti Dominique Savio ku munota wa 35. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya 1-1.
Ku munota wa 60, Iyabivuze Osee yatsindiye Police FC. Ku munota wa 65, Gitego Arthur yatsinze icya kabiri cy’Amavubi.
Dominique wa Police FC yatsinze icya gatatu ku munota wa 70. Irankunda Rodrigue winjiye mu kibuga asimbuye, niwe watsinze igitego cya gatatu cy’Amavubi ku munota wa 85, umukino urangira ari 3-3.
U Rwanda ruzabanza kwakirwa na Libya mu mukino ubanza uzabera muri Libya ku wa 23 Nzeri mu gihe uwo kwishyura uzabera i Huye ku wa 27 Nzeri 2022.
Ikipe y’Igihugu igomba guhaguruka ku wa Gatatu w’iki cyumweru.
Rwasamanzi aganira na Hakim mbere y’umukino
Rwasamanzi yabanje gusuhuzanya na Kirasa Alain, umutoza wungirije wa Police FC ari na we watoje uyu mukino
11 Police FC yabanje mu kibuga
11 ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 yabanje mu kibuga
Uhereye i bumoso hari Ndizeye Aime Desire Ndanda utoza abanyezamu, Gatera Moussa, umutoza wungirije na Rwasamanzi Yves , umutoza mukuru w’Amavubi y’abatarengeje imyaka 23
I bumoso hari Higiro, naho i buryo ni Sixbert, abaganga b’iyi kipe y’Amavubi y’abatarengeje imyaka 23
Uhereye i bumoso hari Higiro Thomas utoza abanyezamu ba Police FC, Kirasa Alain, umutoza wungirije wa Police FC na Ntarengwa Aimable, Team manager wa Police FC
Hakim Amissi arwanira umupira n’abakinnyi ba Police FC
Rutonesha Hesbone yakunze guhangana cyane mu kibuga hagati n’abakinnyi ba Police FC
Samuel Nsengiyumva ukina ku ruhande rw’i bumoso rwugarira
Ishimwe Jean Rene, myugariro wo ku ruhande rw’i bumoso
Amavubi niyo yafunguye amazamu kuri Penaliti yinjijwe neza na Rudasingwa Prince
Hoziana Kennedy ukina mu kibuga hagati
Rudasingwa Prince yagize ikibazo ubwo yagonganaga n’abakinnyi ba Police, asimburwa na Gitego Arthur
Gitego Arthur winjiye asimbuye Rudasingwa Prince
Gatera Moussa mu kazi
Umuyobozi wa Police FC, ACP Yahya Mugabo Kamunuga yarebye uyu mukino
Nizeyimana Mugabo Olivier, Perezida wa FERWAFA yari yaje kureba uyu mukino
Umunyamabanga Mukuru wa Police FC, CIP Obed Bikorimana
Van Damme ukuriye abafana ba Police FC
SP Ruzindana Regis, Visi Perezida wa Police FC ushinzwe igura n’igurisha
Omar, myugariro wa Police FC
Nyamurangwa Moses watanzwe n’ikipe ya Sunrise FC ni umwe mu bitwaye neza muri uyu mukino
Nsabimana Deny
Igice cya mbere cyarangiye ari 1-1
Ishimwe Anicet winjiye asimbuye
Rutahizamu Nyarugabo Moise
Rwasamanzi Yves agira inama abasore be bakinaga umukino wa mbere wa gishuti ubafasha gukomeza kwitegura Libya
Adolphe Hakizimana niwe wakinnye mu izamu
Kamanzi Ashraf na we yinjiye asimbuye
Ngabonziza Gylain
Iyabivuze Osee watsinze kimwe mu bitego bya Police FC
Gitego Arthur yishimira igitego cya kabiri
Irankunda Rodrigue winjiye asimbuye agatsinda igitego cya 3
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE