Amavubi y’Abatarengeje imyaka 23 akomeje imyitozo ikomeye yitegura Libya mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje iyo myaka.
Abakinnyi bahamagawe n’umutoza Rwasamanzi Yves batangiye umwiherero ku wa Kane w’icyumweru gishize.
Ku Cyumweru, tariki ya 18 Nzeri 2022, wari umunsi wa gatatu w’imyitozo kuri iyi kipe y’abakinnyi bakiri bato.
Uretse abakinnyi ba APR FC bajyanye nayo mu mukino wo kwishyura US Monastir, abandi bose bakoze imyitozo. Aba ariko bariyongeraho Ishimwe Anicet utarajyanye na APR FC muri Tunisia.
Dylan Georges Francis wavuye hanze y’igihugu, akomeje gukorana na bagenzi be.
Biteganyijwe ko Amavubi ahaguruka i Kigali kuri uyu wa Mbere nimugoroba.
U Rwanda ruzabanza kwakirwa na Libya mu mukino ubanza uzabera muri Libya ku wa 22 Nzeri mu gihe uwo kwishyura uzabera i Huye ku wa 27 Nzeri 2022.
AMAFOTO: RENZAHO Christophe