Mu ijoro ryo ku wa Mbere, tariki ya 25 Kanama 2025, Rayon Sports yamuritse ku mugaragaro umushinga mushya wo kwandika abanyamuryango mu buryo bw’ikoranabuhanga rigezweho uzwi nka Gikundiro *702#.
Ibi birori byitabiriwe n’abayobozi mu nzego zinyuranye, abafatanyabikorwa, n’abanyamuryango ba Rayon Sports, bibera i Remera kuri Zaria Court.
Umunyamabanga w’inama y’ubutegetsi ya Rayon Sports, Murenzi Abdallah ni we wayoboye ibirori byo gutangiza uyu mushinga.
Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi ya Rayon Sports Muvunyi Paul yashimiye abantu bose bagize uruhare ngo uyu mushinga wo kwandika abanyamuryango mu buryo bw’ikoranabuhanga utangire ku mugaragaro.
Gakwaya Olivier wabaye umunyamabanga wa Rayon Sports hagati ya 2008 na 2017 yemejwe nk’umuyobozi nshingwabikorwa w’umushinga wa Rayon Sports wo kwandika abanyamuryango mu buryo bw’ikoranabuhanga rigezweho.
Muri uyu mushinga Rayon Sports izakorana n’abafatanyabikorwa barimo Forzza, I&M Bank, MTN na MTN Momo , Airtel na Airtel Money.
Mu kuwamamaza hazifashishwa imkino, ibitaramo, inama, imbuga nkoranyambaga n’ubundi buryo butandukanye buzafasha abantu kuwusobanukirwa neza.
Ibi kandi ngo bizajyana no gufasha abakunzi ba Rayon Sports bari hanze y’igihugu kubona uko nabo babasha kwiyandikisha.
Ubwo twandikaga iyi nkuru, hari hamaze kwiyandikisha abarenga ibihumbi icumi (10.900).
Muri ibi birori hatanzwe umurongo utishyuzwa abakeneye ibisobanuro bazajya babarizaho. Kuri Airtel ni 7020 naho abakoresha MTN bazajya bakoresha 0229200100.
Umunyamabanga w’inama y’ubutegetsi ya Rayon Sports, Murenzi Abdallah ni we wayoboye ibirori byo gutangiza uyu mushinga
Martin Rutagambwa ukuriye komisiyo ya nkemurampaka muri Rayon Sports
Abafatanyabikorwa banyuranye bazafatanya na Rayon Sports muri uyu mushinga
Hafi ya bose mu bayoboye ikipe ya Rayon Sports bari muri uyu muhango
Umuyobozi Ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Airtel Rwanda, John Magara yavuze ko biteguye gukorana neza na Rayon Sports
Airtel Rwanda yagize uruhare rukomeye mu igurwa ry’imodoka nshya ya Rayon Sports izaba ihagaze hafi Miliyoni 200 FRW
Ngarambe Charles nyiri KBS asobanura iby’imodoka nshya ya Rayon Sports iri mu ruganda mu Bushinwa
Dr Emile Rwagacondo uri mu bagize uruhare runini ngo uyu mushinga ubashe gutangira
Gacinya Chance Denis na we yaje mu birori byo gutangiza uyu mushinga
Paul Muvunyi yagiye ashimira abafashije bose ngo uyu mushinga ugerweho ndetse ashimira Twagirayezu Thadee
Munyakazi Sadate yari muri uyu muhango
Gakwaya Olivier wabaye umunyamabanga wa Rayon Sports hagati ya 2008 na 2017 yemejwe nk’umuyobozi nshingwabikorwa w’umushinga wa Rayon Sports wo kwandika abanyamuryango mu buryo bw’ikoranabuhanga rigezweho
Bishimiye cyane iki gikorwa
/B_ART_COM>