Ubuyobozi bw’abafana ba APR FC ku rwego rw’Umujyi wa Kigali bwamurikiye abayobozi ba fan Clubs z’Umujyi ibikorwa bizakorwa uyu mwaka.
Hari mu nama yahuje abayobozi ba Zones (Fan clubs) zitandukanye za APR FC zibarizwa mu Mujyi wa Kigali, ibahuza n’ubuyobozi bwabo bukuriwe na Rukaka Steven.
Iki gikorwa cyabereye mu Kiyovu muri Great Hotel, cyanitabiriwe n’abayobozi b’abafana ku rwego rw’igihugu bayobowe n’umuhuzabikorwa w’abafana ba APR FC ku rwego rw’igihugu, (Rtd) Col Kabagambe Geoffrey.
Yaba Rukaka Steven, ndetse na Rtd Col Kabagambe bose bahurije ku gushimira aba bafana uburyo bwitwaye umwaka ushize ubwo ikipe yegukanaga ibikombe 2.
Rtd Col Kabagambe yagize ati " (Umwaka ushize)Twatwaye ibikombe byombi tutarabiherukaga,kandi mwagaragaje ko mwabaye hamwe n’ikipe. Mwarakoze cyane."
Muri iyi nama, abafana ba APR FC baganiriye kuri gahunda zitandukanye bagomba gutegura mu minsi iri imbere. Izi zikaba zirimo ibikorwa byo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Umuganda rusange, gutegura siporo zahuza ama Fan Clubs hamwe n’ibindi.
Ibi bikorwa byose bikaba byagiye bigabanywa Fan Clubs zigize Fan Base y’Umujyi wa Kigali ngo zibitegure bizahurizwe hamwe bityo bitange umusaruro ufatika.
Rtd Col Kabagambe yabashimiye agira ati " Ndabashimira kuri iki gikorwa mwateguye none aho n’ubundi bizwi ko abakunzi ba APR FC bahora bashyira hamwe bityo muzakomeze muri uwo mujyo."
Umuhuzabikorwa w’abafana ku rwego rw’igihugu akaba yahumurije abakunzi b’ikipe yacu ko ikijyanye n’imyenda y’abafana kigiye kuganirwaho kigakemuka burundu, ndetse ababwira ko hari na gahunda yindi nziza iri kubashyirirwaho.
Ati: Hagiye gushyirwaho amakarita y’abafana afite ibyiciro bitandukanye. Iyo wagura ukareba imikino yose ku mwaka(Season Ticket) iyo wakwishyura burundu ndetse n’izindi z’ibyiciro bitandukanye.
Basoje iyi nama basabana ndetse barasangira, banaboneraho gukorera ’Surprise’ Nirere Anne Marie, ushinzwe umutungo mu bafana ba APR FC ku rwego rw’Umujyi wa Kigali wari wagize isabukuru y’amavuko.
APR FC ifite umukino na Kiyovu Sports w’umunsi wa Gatanu wa Shampiyona iri buhuriremo na Kiyovu Sports kuri Kigali Pele Stadium aho abakunzi ba APR FC basabwe kuza ari benshi bagatanga amafaranga kuri Kiyovu ariko nayo bakayikuraho amanota 3.
Rwabuhungu Dan ushinzwe ’Discipline’ mu bafana ba APR FC ku rwego rw’Umujyi wa Kigali niwe wari MC muri iyi nama yahuje ubuyobozi bw’abafana n’abayobozi ba za Zones zose zo mu Mujyi wa Kigali
Batangije isengesho
Aimable, umuyobozi wungirije muri Intare Fan Club
Thomson Gatete ushinzwe ’Mobilisation’ mu bafana ba APR FC ku rwego rw’Umujyi wa Kigali
Jado Dukuze, umunyamakuru muri APR FC
Nirere Anne Marie, ushinzwe umutungo mu bafana ba APR FC ku rwego rw’Umujyi wa Kigali
Rukaka Steven, Perezida w’abafana ba APR FC ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, yabashimiye cyane uko bakomeje kwitwara bashyigikira ikipe yabo bihebeye
Muzarendo Raia, Visi Perezida wa kabiri muri komite y’abafana ba APR FC ku rwego rw’Umujyi wa Kigali niwe wabagejejeho gahunda y’ibikorwa by’uyu mwaka
Mbabazi Olga, umunyamabanga wa Zone 1 atanga ibitekerezo kuri gahunda bari bamaze kugezweho
Harageze Maximme , Visi Perezida wa mbere mu bafana ba APR FC ku rwego rw’Umujyi wa Kigali
Musabyimana Gad, umuyobozi wungirije muri Online Fan club
Akimana Marcelline ushinzwe ’social’ ku rwego rw’Umujyi wa Kigali mu bafana ba APR FC
Jangwani, umuvugizi w’abafana yari ahari
Mutokambale Methode ukuriye Online fan club ni umwe mu batanze ibitekerezo
Rujugiro ukuriye aba Hooligans ba APR FC yanyuzagamo agashyiraho ’Morale’
Songa Mbele ukuriye Mobilisation y’abafana ba APR FC ku rwego rw’igihugu
Rutaremera Jules ushinzwe ’Discipline’ mu bafana ba APR FC ku rwego rw’igihugu
Rtd Col Kabagambe Geoffrey uyobora abafana ku rwego rw’igihugu yabashimiye cyane uko bitwaye umwaka ushize ikipe yegukana ibikombe 2 ndetse abasaba gukomerezaho ari nako basenyera umugozi umwe, bagashyira hamwe kuko ngo aribyo biranga ikipe yabo
Basoje iyi nama basabana ndetse barasangira, banaboneraho gukorera ’Surprise’ Nirere Anne Marie, ushinzwe umutungo mu bafana ba APR FC ku rwego rw’Umujyi wa Kigali wari wagize isabukuru y’amavuko
Uku niko abayobozi ba Zone 1 baserutse












































































































































/B_ART_COM>