Ishyaka, ubuhanga n’ubusabane nibyo byaranze isozwa ry’irushanwa ry’amashami ya RwandAir mu mupira w’amaguru ryasojwe kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Gashyantare 2026, Team Bob yegukana igikombe itsinze Team Neto 2-1.
Iri rushanwa ryari rimaze rihuza departements zitandukanye za RwandAir mu mupira w’amaguru ryasojwe mu buryo bushimishije, aho Team Bob yegukanye igikombe itsinze Team Neto ku mukino wa nyuma wari urimo ishyaka n’ishyaka ryinshi.
Abakozi bo mu RwandAir bigabanyijemo amakipe atandukanye, bayitirira amazina y’abayahagarariye, barahatana mu irushanwa ryaberaga i Gasogi ku kibuga cy’ikigo cya Infants Academy school.
Iri rushanwa ryari rimaze iminsi rikinirwa hagati y’abakozi baturutse mu mashami atandukanye, ryagaragaje impano zitandukanye z’abakozi batari basanzwe bazwiho gukina umupira, ariko banagaragaza ko bafite ubushobozi bwo guhuza akazi n’imyidagaduro.
Umukino wa nyuma wahuje Team Neto na Team Bob waranzwe n’ishyaka, guhangana ku rwego rwo hejuru ndetse n’ubufatanye budasanzwe hagati y’abakinnyi.
Team Bob yaje kwegukana igikombe nyuma yo kwitwara neza no gukoresha amahirwe yabonye, mu gihe Team Bob na yo yagaragaje urwego rwiza rw’imikinire ndetse ishimirwa uko yageze ku mukino wa nyuma.
Ni irushanwa ryahereye muri 1/2 aho ryari ryitabiriwe n’amakipe 4. Andi 2 yaviriyemo muri 1/2 ni Team Rumanzi na Team Fred.
Akamaro k’iri rushanwa ku bakozi
Iri rushanwa ryagize uruhare rukomeye mu kongerera abakozi ba RwandAir ubumwe no gusabana. Mu kazi ka buri munsi, abakozi bakorera mu mashami atandukanye bakunze guhura mu rwego rw’akazi gusa. Ariko binyuze muri aya marushanwa, babonye umwanya wo kwegerana, kumenyana kurushaho no gusangira ibihe byiza hanze y’akazi.
Byongeye kandi, iri rushanwa ryagaragaje akamaro ka siporo mu buzima bw’abakozi. Gukora siporo bibafasha kugabanya umunaniro, kongera imbaraga no guteza imbere ubuzima bwiza. Ni igikorwa kandi cyubaka umuco w’itsinda (team spirit), ikintu gifasha no mu kazi ka buri munsi aho gukorera hamwe ari ingenzi.
Abitabiriye iri rushanwa bagaragaje ko bishimiye iki gikorwa, basaba ko kizajya kiba ngarukamwaka kugira ngo gikomeze guteza imbere ubusabane n’ubufatanye hagati y’abakozi.
Mu gusoza, nubwo Team Bob ari yo yatwaye igikombe, intsinzi nyamukuru yabaye iy’abakozi bose ba RwandAir bungutse ubumwe, ubuzima bwiza n’umwuka mwiza w’akazi binyuze muri siporo.
Uretse Team Bob yegukanye igikombe, hanatanzwe ibihembo bitandukanye ku bakinnyi bitwaye neza muri iri rushanwa.
Ibindi bihembo byatanzwe:
MVP:Byinshi na Clovis
Umunyezamu mwizar: Bayiro Jackson
Uwatsinze igitego cyiza:Augustin Neto Tumwebaze
Uwatsinze ibitego byinshi:Pitchu
Team Bob yegukanye igikombe cy’amashami ya RwandAir
Team Neto yagaragaje ubuhanga igera no ku mukino wa nyuma ariko ihatsindirwa 2-1
Wilson watozaga Team Neto. Nubwo yatsindiwe ku mukino wa nyuma, niwe wegukanye igihembo cy’umutoza w’irushanwa
Abayobozi bo mu nzego zitandukanye muri RwandAir bitabiriye uyu mukino wa nyuma ndetse banyurwa n’uburyo wari uryoheye ijisho
Geoffrey (23) wateguye iri rushanwa yashimiwe uruhare yagize ngo abakozi bahure, bakine, basabane binyuze mu marushanwa y’amashami ya RwandAir



















































































































/B_ART_COM>