Ikipe y’abarinda umutekano wa Perezida Kagame n’abandi bayobozi bakuru b’igihugu (Republican Guard Rwanda ) yatsinze Logistics Brigade ibitego 2-0 usoza imikino ibanza yo mu itsinda mu gikombe cy’Intwari, ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo mu itsinda.
Ni umukino wabaye kuri uyu wa kabiri tariki 2 Ukuboza 2025 guhera saa yine z’amanywa, ubera kuri Stade ya Rep. Guard iherereye muri Kimihurura Barracks.
Wari umukino uryoheye ijisho gusa igice cya mbere kirangwa no kwigana ku mpande zombi, bagahusha uburyo bwabazwe ariko kwinjiza igitego biragorana bituma igice cya mbere kirangira ari 0-0.
Ibitego byombi bya Rep. Guard Rwanda byabonetse mu gice cya kabiri. Olivier niwe wafunguye amazamu atsindira Rep. Guard igitego cya mbere naho icya kabiri gitsindwa na Ndagijimana Pierre .
Gutsinda uyu mukino byatumye Rep. Guard iyobora itsinda n’amanota 12. Ikurikiwe na Mechanized ifite amanota 6, inganya na Gabiro. Logistics ifite amanota 3 ni iya kane ariko ikayanganya na Division 1 iri ku mwanya wa 5.
Muri iri itsinda Rep. Guard iri kumwe na Logistics Bde, Division 1, Mechanized ndetse na CTC Gabiro.
Kuri uri uyu wa kabiri tariki 9 Ukuboza 2025, nibwo hazatangira imikino yo kwishyura aho Rep. Guard Rwanda izasura Gabiro kuri Stade ya Nyagatare guhera saa yine z’amanywa.
Uko muri buri tsinda amakipe arutanwa amanota mu mikino ibanza
11 Logistics Bde yabanje mu kibuga
11 Rep. Guard Rwanda yabanje mu kibuga
Abatoza ba Rep. Guard Rwanda
Gasana, umutoza wungirije wa Rep. Guard Rwanda
Museveni utoza Logistics Brigade yitabiriye bwa mbere aya marushanwa
Ndagijimana Pierre kapiteni wa Rep. Guard yagoye cyane ikipe ya Logistics anayitsinda igitego
Muhire ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi ba Rep. Guard Rwanda
Umuyobozi wa Republican Guard, Maj Gen. Willy Rwagasana yakurikiye uyu mukino
Muhire Henry (wambaye lunettes) wahoze ari umunyamabanga wa FERWAFA yarebye uyu mukino








































































































/B_ART_COM>