MU MAFOTO 100:Rayon Sports WFC yatsinze AS Kigali, ikomeza kwicara ku ntebe

Kuri iki cyumweru tariki 1 Ukuboza 2024, ikipe ya Rayon Sports WFC yatsinze AS Kigali 1-0 mu mukino w’umunsi wa 9 wa Shampiyona ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo muri Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore.

Ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium guhera saa kumi n’ebyiri. Igitego cya Rayon Sports cyatsinzwe na Ukwinkunda Jeannette bahimba Jiji mu gice cya kabiri ku ishoti rikomeye yateye umunyezamu ntiyamenya aho unyuze.

Gutsinda uyu mukino byatumye Rayon Sports WFC igira amanota 25. Ikurikiwe n’Indahangarwa ifite amanota 19.

Uyu mukino ubanjirije uwo izakiramo APR FC tariki 7 Ukuboza 2024 mu Nzove. Uzaba ari umukino w’umunsi wa 10 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagore.

Rwaka Claude utoza Rayon Sports WFC

Ukwinkunda Jeannette bahimba Jiji yazonze AS Kigali yahozemo anayitsinda igitego

Rwarutabura yafatanyije n’ikipe ya Rayon Sports WFC U17 bafana bakuru babo karahava

Thadée Twagirayezu, Perezida wa Rayon Sports yari yaje gushyigikira iyi kipe

Ngenzi Shiraniro Jean Paul, Perezida wa AS Kigali WFC

Monica Karambu ukina ari umunyezamu ariko iyo bibaye ngombwa akinishwa ataha izamu....kuri uyu mukino Rayon Sports yaburaga abakinnyi 3 ngenderwaho biba ngombwa ko Monica na we akoreshwa nka rutahizamu

Murego Philemon ushinzwe umutekano muri Rayon Sports yishimiye cyane iyi ntsinzi

Kana Ben Axella, umunyamabanga wa Rayon Sports WFC

....na Wasili yari ahari

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo