MU MAFOTO 100:Rayon Sports yanganyije na Gorilla FC

Mu mukino wayo wa mbere wa nyuma y’ihagarikwa rya Masudi Djuma, Rayon Sports yanganyije na Gorilla FC igitego 1-1 ku munsi wa munani wa Shampiyona.

Ni umukino wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Ukuboza 2021.

Sogonya Hamiss ’Kishi’ yatozaga Gorilla FC bwa mbere nyuma yo guhabwa amasezerano y’umwaka umwe.

Rayon Sports yafunguye amazamu ku munota wa 38 ku gitego cyinjijwe na Rudasingwa Prince ku mupira wahinduwe na Nizigiyimana Karim ’Mackenzie’.

Gorilla FC yakinnye neza mu gice cya kabiri, yishyuye ku munota wa 75, cyatsinzwe na Mohamed Camara nyuma yo guhindurwa na Duru Merci Ikena wacitse Iranzi Jean Claude.

Nyuma yo kunganya uyu mukino, Rayon Sports yagize amanota 12 ijya ku mwanya wa kane, irushwa ane na Kiyovu Sports ya mbere, yo izakira Gasogi United ku Cyumweru.

Gorilla FC ifite amanota ane mu mikino umunani. Ku munsi wa cyenda wa Shampiyona uzakinwa mu mpera z’icyumweru gitaha, izakirwa na Gasogi United ku wa Gatanu mu gihe Rayon Sports izakirwa na AS Kigali ku wa Gatandatu.

PHOTO: Renzaho Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo