MU MAFOTO 100, Rayon Sports yakoreye imyitozo muri Gym

Mu rwego rwo gukomeza kwitegura isubukurwa rya Shampiyona, kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Ugushyingo 2021, ikipe ya Rayyon Sports yakoreye imyitozo muri ’Gym’ mu rwego rwo kurushaho kongerera abakinnyi imbaraga.

Abakinnyi batayitabiriye ni abatari gukorana imyitozo n’abandi muri iki cyumweru harimo myugariro Niyigena Clément, Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin na Nishimwe Blaise, bose bari mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ iri kwitegura imikino izahuramo na Kenya ndetse na Mali mu Itsinda E ry’ijonjora rya kabiri ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022.

Uretse abatoza bose ba Rayon Sports bakurikiye iyi myitozo ndetse bakanafatanya n’abakinnyi, yari inakurikiwe na Nshimiyimana Claude, umuganga ushinzwe gukurikirana abakinnyi bavunitse mbere, mu gihe cy’umukino na nyuma yawo ndetse n’ibijyanye nabyo (Team Physio).

Iyi myitozo yo muri Gym ije ikurikira iyo mu kibuga ikipe iri gukora kabiri ku munsi uhereye ku wa mbere ubwo hasubukurwaga imyitozo nyuma y’iminsi itatu y’ikiruhuko abakinnyi bari bahawe.

Rayon Sports yatangiye Shampiyona ya 2021/22 itsinda Mukura Victory Sports igitego 1-0 mbere yo kunganya na Rutsiro FC, izasubukura Shampiyona ihura na Bugesera FC ku wa 20 Ugushyingo 2021, iminsi ine mbere yo kwakirwa na APR FC.

Lomami Marcel yabanje kubasobanurira uko bari bukore uyu mwitozo

Umutoza wo muri Gym wakurikiranaga uko bakora imyitozo yabahaye

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo