MU MAFOTO 100:Dylan Maes yakoze imyitozo ya mbere mu Mavubi U-23

Myugariro Dlyan Maes ukina mu cyiciro cya kabiri muri Cyprus mu ikipe ya Alki Oroklini yakoze imyitozo ya mbere mu ikipe y’igihugu , Amavubi y’abatarengeje imyaka 23 ikomeje kwitegura Libya y’abatarengeje iyo myaka.

Ni imyitozo yakoze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Nzeri 2022. Yageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu.

Ni ku nshuro ya kabiri Dylan Maes ahamagawe mu ikipe y’igihugu, Amavubi. Bwa mbere yari yahamagawe mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 muri Gicurasi 2018 ubwo Amavubi y’abatarengeje iyo myaka yasezererwaga na Zambia mu gushaka itike y’igikombe cya Africa cya 2019.

Ashobora gukina mu mutima w’ubwugarizi cyangwa ku ruhande rw’i bumoso rwugarira.

Dylan ufite nyina w’umunyarwandakazi na se w’Umubiligi, yavuze ko atewe ishema no kongera guhamagarwa mu ikipe y’igihugu ndetse ngo yiteguye gutanga imbaraga ze zose, agafatanya na bagenzi be bakitwara neza ku mukino wa Libya.

U Rwanda ruzabanza kwakirwa na Libya mu mukino ubanza uzabera muri Libya ku wa 22 Nzeri mu gihe uwo kwishyura uzabera i Huye ku wa 27 Nzeri 2022.

Dylan yakoranye na bagenzi be imyitozo ye ya mbere nyuma y’uko ageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu

Ishimwe Anicet akomeje gushyira umutima ku mukino wa Libya afatanyije na bagenzi be

Gatera Moussa, umutoza wungirije mu ikipe y’igihugu, Amavubi y’abatarengeje imyaka 23

Rudasingwa Prince asobanurira Dylan imyitozo ikurikiyeho

Rwasamanzi Yves, umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 aganiriza Hakim wari ubabaye kubera kugongana na mugenzi we

Rutahizamu Gitego Arthur ahanganiye umupira na Dylan

Hakim waturutse muri APR FC ukina mu bataha izamu

Ndizeye Aime Desire Ndanda utoza abanyezamu

Rutahizamu Moise Nyarugabo waturutse muri AS Kigali

PHOTO & VIDEO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo