Ikipe ya APR FC yatsinze Mukura VS 1-0, kuri Kigali Pele Stadium mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona wakinwe kuri iyi Cyumweru tariki 19 Ukwakira 2025 guhera saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba.
Ni umukino watangiye ubona ko amakipe yombi atangiranye intego yo kubona amanota atatu, aho APR FC wabonaga imbaraga nyinshi bazishyize hagati mu kibuga dore ko ariho umupira wakinirwaga cyane mu gihe ikipe ya Mukura VS yacishaga imipira myinshi ku mpande.
Ku munota wa 18 w’umukino Ssekiganda Ronald yatsinze igitego ku ruhande rwa APR FC, nyuma ya koruneri yatewe na Ruboneka Jean Bosco , umunyezamu wa Mukura VS Ssebwato Nicholas akananirwa kuwufata neza ukagarukira Ssekiganda Ronald waruhagaze neza agahita aterekamo igitego.
Abakinnyi ba APR FC nyuma yo kubona ko umunyezamu Ssebwato Nicholas ari guhuzagurika abarimo Ruboneka Jean Bosco umenyereweho gushotera kure, yafatanyije na bagenzi be maze bagerageza gushota amashoti menshi ya kure agana mu izamu rya Mukura VS.
Ku munota wa 20, Hakim Kiwanuka yabonye amahirwe yo gutsinda igitego cya kabiri ku mupira yahawe asigaranye n’umunyezamu aho gutera ishoti awusubiza inyuma ashaka William Togui gusa ba myugariro ba Mukura VS bawukuraho.
Igice cya mbere cyarangiye Ikipe y’Ingabo z’Igihugu cy’u Rwanda iyoboye umukino aho yarifite igitego 1-0.
Igice cya kabiri Umutoza wa APR FC, Abderrahim Taleb yakoze impinduka mu kibuga, akuramo Raouf Memel Dao, yinjiza mu kibuga Ngabonziza Pacifique.
Mu gice cya kabiri Mukura VS yakomeje gusatira cyane ari nako ba myugariro ba APR FC batangiye gukora amakosa menshi mu kibuga. Ku munota wa 54 Memel Dao yasimbuwe na Ngabonziza Pacifique nyuma yo gukinirwa nabi na Nisingizwe Christian. Ku munota wa 55 ikipe ya Mukura VS yahushije igitego cyabazwe ku mupira mwiza wahinduwe na Boateng Mensah maze Hakizimana Zubel agiye gukozaho ukuguru ntibyamukundira.
Ikipe ya Mukura VS yakomeje gushaka igitego cyo kwishyura kugeza naho Boateng Mensah yatsinze igitego ariko umusifuzi wa mbere w’igitambaro Mugabo Eric avuga ko habayemo kurarira, umukino ukarangira APR FC itsinze 1-0, yujuje amanota atandatu kuri atandatu imaze gukinira mu mikino ibiri.
Ntakindi gitego cyabonetse muri uyu mukino, ikipe y’Ingabo z’Igihugu cy’u Rwanda ya APR FC yegukanye amanota atatu, ahita asanga amanota atatu baheruka gukura kuri Gicumbi F.C, APR FC ubu ifite amanota 6 mu mikino ibiri ya shampiyona imaze gukina muri uyu mwaka w’imikino 2025/2026.
Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda izasubukura imikino ya shampiyona ku wa gatandatu, taliki ya 25 Ukwakira ihura na Kiyovu sports SC kuri Kigali Pelè stadium.
/B_ART_COM>