Kuri uyu wa Kabiri Amavubi yanganyije na Lesotho kuri 1-1 mu mukino w’umunsi wa gatadatu wo gushaka itike y’igikombe cy’Isi 2026 abura amahirwe yo kwiyunga n’Abanyarwanda bayishyigikiye mu mikino ibiri akinnye Stade Amahoro yuzuye.
Ni umukino u Rwanda rwatangiye neza kuko mu gice cya mbere rwabonyemo uburyo bubiri bukomeye bwari kuvamo ibitego.Ku munota wa 15 Amavubi yatangiye neza umukino yateye ishoti rya mbere rigana mu izamu ubwo Kwizera Jojea yinjiriye ku ruhande rw’iburyo imbere ,yageze mu rubuga rw’amahina maze atera umupira ukomeye ariko wakuwemo n’umunyezamu Sekhoane Moerane maze Lesotho isatira byihuse igera ku izamu rya Ntwari Fiacre itera umupira washyizwe muri koruneri na Fitina Omborenga wari ugiye kwitsinda.
Ku munota wa 16 amakipe yombi yafashe akaruhuka asoma ku mazi mu kubahiriza amasaha y’Abayisilamu bari mu gisibo. Amavubi yakomeje gukina asatira maze ku munota wa 21 Fitina Omborenga azamukana umupira iburyo awuhinduye ukurwaho nabo na myugariro wa Lesotho ugarukira Hakim Sahabo wateye ishoti rikomeye rigana mu izamu umunyezamu akarishyira muri koruneri itatanze umusaruro.
Lesotho nayo ntabwo yari ikipe mbi ku ruhande rwayo cyane hagati mu kibuga harimo uwitwa Matsua,Tsepo Toloane kongeraho Neo Mokhachane wakinaga imbere ibumoso. Ku munota wa 25 Neo yaremye ubuyo bwa mbere bwa Lesotho ubwo yazamukanaga umupira agatera ishoti rigendera hasi umunyezamu Ntwari Fiacre yananiwe gufata neza rikajya muri koruneri. Muri rusange kugeza ku munota wa 30 Amavubi yari meza imbere ya Lesotho kuko ariyo yageraga imbere y’izamu cyane.
Mu minota 15 ya nyuma y’igice cya mbere Amavubi yakomeje gukina umupira mwiza ariko abifashwamo no gutakaza imipirwa kwa hato na hato kwa Lesotho yageraga igihe igaragaza intege nke. Ku munota 32 Amavubi yabonye uburyo kuri kufura yatewe na Jojea Kwizera wari mwiza cyane mu gice cya mbere kurusha abandi ariko umunyezamu ashyira umupira muri koruneri yavuyemo indi Mutsinzi Ange agasyira ku mutwe wagiye hanze. Rutahizamu Nshuti Innocent yafatiranye umupira yaboneye hagati mu kibuga maze ari kure atera ishoti rikomeye ryari irye rya mbere mu mukino ariko rica ku ruhande rw’izamu.
Mu minota itanu y’igice cya mbere Amavubi yabonyemo ubundi buryo bubiri aho Kwizera Jojea yatereye umupira ku ruhande rw’iburyo ugendera hasi ugaca ku ruhande gato rw’izamu umunyezamu awukozeho ndetse n’uwatewe muri ubwo buryo na Fitina Omborenga nawo ugaca ku ruhande rw’izamu gato,amakipe yombi ajya kuruhuka anganya 0-0 ,Lesotho ibanza gukora akana mu kibuga mbere yo gusubira mu rwambariro.
Mu gice cya kabiri Amavubi yakomereje ajo yasoreje igice cya mbere akina umupira mwiza unagera imbere y’izamu maze ku munota wa 57 bitanga umusaruro ubwo nkuko yabigenje mu gice cya mbere Jojea Kwizera yinjiranaga mu bwugarizi bwa Lesotho umupira yahawe na Manzi Thierry maze uyu musore witwaye mu mukino wose ahita aroba umunyezamu atsinda igitego cya mbere cy’u Rwanda cyahagurukije ibihumbi byari muri Stade Amahoro.
Ku munota wa 75 Hakim Sahabo yasimbuwe na Samuel Gueulette , Rafael York asimbura Nshuti Innocent ku ruhande rw’Amavubi,nyuma y’iminota 11 ku wa 86 Amavubi yatsinzwe igitego nyuma y’umupira watewe na Tsepo Toloane wa Lesotho maze Mutsinzi Ange akuraho umupira n’umutwe ariko awihera Mkwanazi wikaraze mu kirere akawushyira mu rubuga rw’amahina atahareba.
Ku burangare bwa Claude Niyomugabo na Mugisha Bonheur, batsindanwe igitego na Fothoane wari hagati yabo Ntwari Fiacre asanga umupira mu rushundura abari muri Stade Amahoro baratungurwa.Amavubi yakomeje kugerageza abona amahirwe ya nyuma ku munota wa 90 ubwo Omborenga Fitina yahinduraga umupira mwiza mu rubuga rw’amahina maze Mugisha Gilbert awuteye n’umutwe, ujya ku ruhande rw’izamu gato. Hongereweho iminota ine nayo irangira Amavubi anganyije 1-1 na Lesotho yari yatsinze mu mukino ubanza.
Kunganya uyu mukino byatumye Amavubi aguma ku mwanya wa kabiri mu itsinda rya gatatu n’amanota umunani aho akurikiye Afurika y’Epfo ya mbere n’amanota 13 kuko yatsinze Benin 2-0 ya gatatu n’amanota umunani nayo. Nigeria yanganyije na Zimbabwe mu rugo 1-1 iri ku mwanya wa kane mu itsinda n’amanota arindwi,Lesotho ku mwanya wa gatanu n’amanota atandatu mu gihe Zimbabwe iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota ane.
Amavubi azagaruka mu kibuga muri Nzeri 2025 ku munsi wa karindwi n’uwa munani w’iyi mikino aho azasura Nigeria na Zimbabwe.
/B_ART_COM>