Essomba Willy Onana, rutahizamu wa Rayon Sports yagarutse mu Rwanda gufatanya na Rayon Sports gutegura umwaka w’imikino wa 2022/2023, asaba abafana kuba hafi y’ikipe yabo cyane cyane ngo no mu bihe bibi kuko aribwo iba ibakeneye.
Onana yabitangarije Rwandamagazine.com kuri uyu wa Gatatu tariki 27 Nyakanga 2022 ubwo yari agarutse mu Rwanda avuye mu biruhuko muri Cameroun. Yageze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali ahagana saa yine n’igice z’ijoro.
Yakiriwe na Nkurunziza Jean Paul, umuvugizi wa Rayon Sports na Nkubana Adrien, team manager wa Rayon Sports.
Ubwo yabazwaga niba ari mu biruhuko yarakurikiranaga amakuru ya Rayon Sports, yavuze ko yayakurikiraga ndetse ko azi ko Rayon Sports ifite umutoza mushya, Haringingo Francis. Gusa ngo ntabwo amuziho byinshi uretse ko yamumenye atoza Kiyovu Sports.
Abajijwe ku byavuzwe ko yashoboraga kutagaruka muri Rayon Sports, yavuze ko na we yabyumvise ariko ngo atangiye kubimenyera.
Ati " Ntangiye kubimenyera. Abafana baravuga kandi ni ibisanzwe, ni ikipe abantu bakunda cyane. Ni ibisanzwe rero ko abantu bavuga. Ariko nk’uko nabivuze na mbere hose, mfitanye kontaro y’imyaka 2 (ubu asigaje umwe) na Rayon Sports kandi ndi umuntu ukunda gusoza ibyo natangiye."
Abajijwe icyo abafana bamwitegaho nka ’Onana mushya’ ugereranyije n’uwa ’saison’ yahise, yavuze ko atavuga ko ari Onana uzaba utandukanye cyane ahubwo ngo yizeye ko Imana izamufasha kuko ngo ibibazo byose yagize umwaka ushize byari bishingiye ku mvune.
Ati " Niringiye Imana ko izamfasha, imvune zikanjya kure kugira ngo nzabashe gukina saison yose."
Kuri uyu wa Kane, Rayon Sports irakora imyitozo kabiri ku munsi. Onana yavuze ko agiye kuruhuka, akaba yazakorana n’abandi imyitozo ya nimugoroba.
Abajijwe niba azi abakinnyi bashya Rayon Sports yaguze, yavuze ko Osalue wavuye muri Bugesera ariwe azi neza imikinire ye, abandi ngo ntabwo abaziho byinshi.
Ku kijyanye niba iyi ’saison’ igiye gutangira izaba ari iyo kwiyunga n’abafana, yavuze ko na we ariko abyizera kuko ngo yavuzweho ibintu byinshi bitari byo.
Ati " Yego. Navuzweho ibintu byinshi bitari byo ariko ni umupira kandi bijya bibaho. Ndizera ko abafana batazabigumisha mu ntekerezo zabo kandi bakumva ko niba kora uyu mwuga ari uko mbere na mbere ari uko mwukunda na mbere yo gukunda amafaranga. Iyo aba ari amafaranga, sinari kuba ngarutse."
Ku kijyanye n’ubutumwa agenera abafana ba Rayon Sports, yavuze ko abashishikariza gukomeza gukunda ikipe yabo, kabone n’ubwo yagera mu bihe bibi.
Ati " Icyo nabwira abafana ba Rayon Sports ni ugukomeza gushyigikira ikipe yabo, kutuba hafi haba mu bihe byiza cyangwa mu bihe bibi kuko iyo ikipe iri mu bihe bibi nibwo tuba dukeneye ko abafana badushyigikira cyane kugira ngo twongere twisuganye."
Yunzemo ati " Sibyiza ko badusiga muri ibyo bihe bikomeye. Ni byiza ko badufasha kugira ngo natwe tubafashe."
Onana yagarutse mu Rwanda gufatanya na Rayon Sports kwitegura ’saison’ ya 2022/2023
/B_ART_COM>