Mu bakinnyi bamwe na bamwe harimo ’Négligence’ - Tchabalala

Nyuma y’uko Rayon Sports inganyije na Etincelles 1-1 mu mukino wa Shampiyona, Hussein Tchabalala yatangaje ko mu bakinnyi bamwe na bamwe harimo kutita ku kazi bityo ngo bagiye kwicara babiganireho.

Hari mu mukino wakinnywe kuri iki Cyumweru tariki 20 Gicurasi 2018 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Etincelles niyo yafunguye amazamu ku munota wa 50 cyatsinzwe na Mugenzi Cedric kuri Penaliti , cyishyurwa na Hussein Tchabalala ku munota wa 70.

Nyuma y’umukino, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru , Tchabalala yatangaje ko kunganya byatewe n’uko Etincelles yabatanze kwinjira mu kibuga ariko nanone ngo mu bakinnyi harimo icyo yise ‘ Negligence’.

Ati " Twebwe twinjiye mu mukino twatinze. Twibutse gukina babanje gutsinda igitego… Icyo navuga ni uko mu bakinnyi bamwe na bamwe harimo ‘Negligence’ (kudaha agaciro ibyo bakora) ariko tugiye kuvugana n’abakinnyi icyarimwe turebe icyo dukosora kugira ngo tuzabashe gutsinda imikino ikurikiraho."

Abajijwe icyo Etincelles yabarushije, Tchabalala yavuze ko yo yari ifite intego n’ubushake bwo gukina ugereranyije n’uko Rayon Sports yari imeze.

" Twinjiye mu mukino twatinze, nyuma turakanguka ngo tubashe kwishyura."

Abajijwe niba nta mwuka mubi uri mu bakinnyi wenda ku buryo baba bari kwitsindisha ku bushake, Tchabalala yagize ati " Kuri ibyo, twese turi kumwe. Ni bimwe byo kuvuga gusa, twese turi ikipe imwe."

Mu mikino 9 , Rayon Sports iheruka gukina, imaze gutsindamo umukino umwe gusa naho indi yose yarayinganyije.

Costa do Sol 2-0 Rayon Sports
Kiyovu SC 2-2 Rayon Sports
Etincelles 1-1 Rayon Sports
Rayon Sports 5-0 Bugesera
Kirehe FC 0-0 Rayon Sports
Rayon Sports 1-1 Gor Mahia
Mukura VS 0-0 Rayon Sports
Yanga Africans 0-0 Rayon Sports
Rayon Sports 1-1 Etincelles

Ku wa Gatatu tariki 23 Gicurasi 2018, Rayon Sports izongera kwakira Etincelles kuri Stade ya Kigali. Bazaba bakina umukino wo kwishyura wa 1/8 w’igikombe cy’Amahoro. Izakomeza izahura na Marines FC.

Tchabalala yari yazanye n’abana be b’impanga mu kiganiro n’abanyamakuru

Inkuru bijyanye:

Mu bakinnyi bamwe na bamwe harimo ’Négligence’ - Tchabalala

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • ######

    ibyo uyu umukinnyi avuga ni ukuii abakinnyi nta bwitange bafite urebye umukino wejo niyo mpamvu unabona forms zabo zasubiye hasi

    - 21/05/2018 - 10:36
  • Ange

    Rwose rayon sports ifite abakinnyi beza gusa umugani wa tchabalala harimo abakinnyi bigira nabi rwose ugasanga bakina ibintu utamenya kdi dusanzwe tubiziko bashoboye nkejo Pierrot na irambona Eric na Caleb sinzibyo baribarimo ngewe banteye umujinya Caleb we nigitangaza rwose numvaga namutera ibuye ariko rwose mboneyeho gushimira tchabalala na yannick na mugume na bakame bagaragarako bitaye kukazi kabo kdi ububona bashishikajwe noguhesha ikipe yabo insinzi nahabandi sinzibyo bababarikunkinira wagirango numuhango bababari kurangiza gusa umutoza ntaribi ahubwo ikibazo kirikubakinnyi

    - 21/05/2018 - 13:02
Tanga Igitekerezo