Mpamo Thierry ’Tigos’ yahawe igihembo ku rwego rwa Afurika

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda (ARPST) , Mpamo Thierry, yahawe igihembo ku rwego rwa Afurika nk’Umuyobozi Mwiza wayoboye Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu 2024 (Best Sports Leader of the Year).

Ni igihembo yashyikirijwe na Perezida wa OSTA, Dr. Evele Malik Atour, ku wa 18 Ukuboza 2024 nyuma yo gutorwa muri 21 bahagarariye ibihugu byabo mu mikino iri kubera i Dakar muri Sénégal.

Amarushanwa ategurwa n’iri shyirahamwe, hakinwamo imikino irimo umupira w’amaguru, Basketball mu bagabo no mu bagore na Volleyball mu bagabo no mu bagore.

Mu mikino nyafurika y’abakozi iri kubera muri Senegal, u Rwanda ruhagarariwe na CHUB: Abagore (Basketball), RRA :Abagore(Volleyball), RMS :Abagabo(Football) , REG :Abagore(Basketball)
DGIE: Abagabo(Volleyball & Football) na WASAC: Abagabo(Volleyball).

Iyi mikino nyafurika iratangira kuri uyu wa Kane tariki ya 19 kugeza 22 Ukuboza 2024.

Mpamo Thierry, yahawe igihembo ku rwego rwa Afurika nk’Umuyobozi Mwiza wayoboye Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu 2024 (Best Sports Leader of the Year)

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo