’Morale’ mu myitozo ya Musanze FC ikomeje kwitegura Rayon Sports (AMAFOTO)

Ikipe ya Musanze FC ikomeje imyitozo ikomeye yitegura umukino w’umunsi wa 16 wa Shampiyona izasuramo Rayon Sports tariki 20 Mutarama 2023 ubwo hazaba hatangiye imikino yo kwishyura (Phase retour).

Ni imyitozo iri gukoreshwa na Imurora Japhet afatanyije na Nyandwi Idrissa. Rwandamagazine.com yasuye iyi kipe kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Mutarama 2023.

Imurora Japhet usanzwe ari team Manager yadutangarije ko abakinnyi bafite ’Morale’ ndetse biteguye kongera kwitwara neza imbere ya Rayon Sports.

Ati " Urebye na we urabona ko ’Morale’ ari yose. Abakinnyi bameze neza kandi bazi igisobanuro cy’uriya mukino. "

Abakinnyi b’abanyamahanga barimo Namanda Wafula, Ben Ocen na Vicktor Omondi nibo bataratangira gukorana na bagenzi babo kuko bakiri mu biruhuko ariko nabo biteganyijwe ko kuri uyu wa mbere tariki 9 Mutarama 2023 bazaba bamaze gusanga bagenzi babo mu myitozo.

Umukino uzahuza amakipe yombi uteganyijwe tariki 20 Mutarama 2023 kuri Stade ya Muhanga.

Umukino ubanza wabereye kuri Stade Ubworoherane, Musanze FC yari yatsinze 2-0.

Imikino y’icyiciro kibanza cya shampiyona yasojwe Musanze FC iri ku mwanya wa 8 n’amanota 22 mu gihe Rayon Sports yo iri ku mwanya wa 5 n’amanota 28.

Idrissa anyuzamo akerekera abasore be uko bikorwa

Imurora Japhet (i buryo) ari gufatanya na Idrissa kwitegura Rayon Sports ari nabo bari bayitsinze 2-0 ubwo abatoza bombi b’iyi kipe batari bahari

’Morale’ ni yose ku bakinnyi ba Musanze FC

Idrissa yabasabye ko ibyo bakora byose batekereza ku mukino wa tariki 20 bazasuramo Rayon Sports

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo