Mino Raiola washakiraga amakipe abakinnyi b’ibyamamare yitabye Imana

Umutaliyani Mino Raiola washakiraga amakipe abakinnyi b’ibyamamare barimo Paul Pogba, Zlatan Ibrahimović na Erling Haaland yitabye Imana ku myaka 54 azize uburwayi.

Amakuru y’urupfu rw’uyu mugabo yemjwe n’unuryango we kuri uyu wa Gatandatu.

Ku wa Kane,Televiziyo yo mu Butaliyani, Tg La7, yari yatangaje ko Raiola yitabye Imana ariko abinyomoza anyuze kuri Twitter nubwo ubuzima bwe bwari butameze neza.

Itangazamakuru ryo mu Budage ryaherukaga gutangaza ko Raiola arwaye bikomeye ibihaha ariko ntaho bihuriye na COVID-19.

Raiola yavukiye mu Butaliyani mu 1987 mbere yo kumara igihe kirekire cy’ubuto bwe mu Buholandi.

Yubatse izina binyuze mu kugurisha abakinnyi aho yamenyekanye agurisha abarimo Dennis Bergkamp na Pavel Nedved.

Abandi bakinnyi yashakiraga amakipe barimo Romelu Lukaku, Gianluigi Donnarumma, Moïse Kean na Mario Balotelli.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo