Minisitiri wa Siporo n’uw’abakozi ba Leta bashimiye amakipe yahagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika y’abakozi (AMAFOTO)

Kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2025, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire na Minisitiri w’abakozi ba Leta n’Umurimo, Amb. Nkulikiyinka Christine bakiriye ndetse banashimira amakipe y’u Rwanda aheruka guhagararira u Rwanda mu mikino nyafurika y’abakozi yabereye muri Senegal aho u Rwanda rwegukanye ibikombe bine, amakipe 2 y’u Rwanda akeguna umwanya wa kabiri.

Ni umuhango wabereye ku biro bya Minisitiri wa Siporo biherereye muri Stade Amahoro. Witabiriwe n’abari bahagarariye amakipe y’u Rwanda ndetse na komite nyobozi y’Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda (ARPST) yari iyobowe na Mpamo Thierry bahimba Tigos ari na we Perezida wa ARPST.

Mpamo Thierry yaboneyeho umwanya wo kunyuriramo abari aho amateka ya ARPST ndetse n’uko irushanwa ryabereye muri Senegal ryagenze.

Muri iri rushanwa, u Rwanda rwari ruhagarariwe n’amakipe arindwi mu mikino irimo umupira w’amaguru, Volleyball na Basketball.

Ikipe ya Immigration yegukanye ibikombe bibiri birimo icy’umupira w’amaguru yatwaye itsinze IREF Tamba yo muri Sénégal igitego 1-0 ku mukino wa nyuma, ndetse n’icya Volleyball mu cyiciro cy’abagabo aho yatsinze WASAC amaseti 3-2.

Muri Volleyball y’abagore, RRA yatsinze ASFA yo muri Sénégal amaseti 3-0 ku mukino wa nyuma, mu gihe WASAC yatahanye umwanya wa kabiri mu bagabo.

Muri Basketball y’abagore, REG yahize andi makipe iba iya mbere, ikurikirwa na CHUB yatsindiwe ku mukino wa nyuma.

Uretse kwegukana ibikombe kandi, Umuyobozi wa ARPST, Mpamo Thierry, yahawe igihembo ku rwego rwa Afurika nk’Umuyobozi Mwiza wayoboye Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu 2024 (Best Sports Leader of the Year).Ni igihembo yashyikirijwe na Perezida wa OSTA, Dr. Evele Malik Atour, ku wa 18 Ukuboza 2024 i Dakar.

Yaba Minisitiri Nelly Mukazayire ndetse na Amb. Christine Nkulikiyinka bose bahurije ku gushimira aya makipe uburyo yahagarariye igihugu, bakagihesha ishema bagashimangira uburyo abanyamahanga basanzwe bazi u Rwanda na Perezida Paul Kagame.

Muri uyu muhango, yaba abagize amakipe akina imikino y’abakozi cyangwa komite ya ARPST bashimiye byimazeyo ubu butumire bahawe ndetse baboneraho no kubagezaho ibyifuzo bafite bizabafasha gukomeza kunoza iyi mikino.

Abo baminisitiri bombi babizeje ubufatanye muri byose kugira ngo imikino y’abakozi irusheho kugira ireme no gutezwa imbere.

Nelly Mukazayire, Minisitiri wa Siporo yabahaye ikaze anabashimira uburyo bahagarariye u Rwanda mu mikino nyafurika y’abakozi yabereye muri Senegal kuva tariki 15 Ukuboza 2024 kugeza tariki 22 Ukuboza 2024

Amb. Nkulikiyinka Christine, Minisitiri w’abakozi ba Leta n’Umurimo na we yaje kwakira aya makipe

ACP Lynder Nkuranga, umuyobozi mukuru w’urwego rw’abinjira n’abasohoka ari nacyo kigo cyazanye ibikombe 2

Rwego Ngarambe, umunyamabanga muri Minisiteri ya Siporo

François Régis Uwayezu, Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri ya Siporo

Musonera, Gaspard, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo

Mpamo Thierry Tigos ukuriye Ishyirahamwe rya ARPST niwe wari uyoboye Komite yaryo

Gatabazi Wilson, Visi Perezida wa mbere mu Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda (ARPST)}

Kayiranga Albert, visi Perezida ushinzwe amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu Rwanda (ARPST)

Umunyamabanga Mukuru wa ARPST, Rwabuhihi Innocent

Amb. Christine Nkulikiyinka ati " Mu kwegukana biriya bikombe , mwarakoze kandi kwari ugushimangira isura y’u Rwanda abanyamahanga bazi ndetse n’uko bazi Perezida Kagame"

Mukanyandwi Rachel, umunyamabanga uhoraho muri ARPST

Munyanziza Gervais: Umukozi wa Minisports ushinzwe amakipe y’igihugu akaba n’umwe mu bakinira iyi Minisiteri mu mukino wa Volleyball

Kapiteni w’ikipe y’abagabo ya Immigration yegukanye igikombe cy’umupira w’amaguru

Kapiteni wa Rwanda Medical Supply (RMS) nayo yari ihagarariye u Rwanda mu mupira w’amaguru

Providence Mukamurenzi, umukozi muri Rwanda Revenue Authority akaba na Kapiteni w’ikipe y’abakozi b’iki kigo. Begukanye igikombe cya Volleyball mu bagore mu mikino yabereye muri Senegal

ACP Lynder Nkuranga yashimiye abahagarariye u Rwanda ko babanje gushyira imbere igihugu aho gushyira imbere ishema ry’ibigo byabo

Emery Batayika, Komiseri wungirije ushinzwe abakozi muri RRA

Ndagijimana Claver ushinzwe ibya Tekiniki muri ARPST

Umuyobozi wa ARPST, Mpamo Thierry wahawe igihembo ku rwego rwa Afurika nk’Umuyobozi Mwiza wayoboye Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakozi mu 2024 (Best Sports Leader of the Year) yasobanuriye abari aho uko imikino yagenze ndetse ko mu kwezi k’Ukwakira uyu mwaka, u Rwanda ruzitabira indi mikino nk’iyi izabera muri Algeria

Muhimpundu Amandine, umubitsi wa ARPST

Jocelyne, ushinzwe abakozi muri REG

Uwari uhagarariye ’delegation’ ya WASAC yashimiye bagenzi be bajyanye muri Senegal uburyo bashyize hamwe bagaharanira ishema ry’u Rwanda ashimira byimazeyo abari bagize ’Delegation’ ya Immigration

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo