Minisitiri Munyangaju n’Umujyi wa Kigali mu bishimiye intsinzi ya AS Kigali

AS Kigali yashimiwe n’abantu batandukanye barimo Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, ni nyuma y’uko yasezereye ASAS Télécom yo muri Djibouti mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup.

AS Kigali yakoze ibyo yasabwaga ku Cyumweru, tariki ya 18 Nzeri 2022, itsinda iyi kipe yo muri Djibouti igitego 1-0.

Kalisa Rachid yatsinze iki gitego rukumbi ku munota wa 67, aho yateresheje umutwe umupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Haruna Niyonzima.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali utera inkunga AS Kigali, bwashimiye abakinnyi uko bitwaye.

Mu butumwa Umujyi wa Kigali washyize kuri Twitter, wagize uti “Murakoze cyane bahungu b’Umujyi wa Kigali, muduhesheje ishema. Mukomeze mukotane no mu bindi byiciro bikurikira, tubari inyuma.”

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, na we yashimiye iyi kipe rukumbi isigaye ihagarariye u Rwanda mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe.

Ati “Mwakoze AS Kigali ku bw’intsinzi y’uyu munsi. Amahirwe masa mu cyiciro gikurikiye! Muhetse u Rwanda!”

Mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu Ukwakira, AS Kigali izahura na Al Nasry yo muri Libya.

AS Kigali izahura na Al Nasry yo muri Libya

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo