Minisitiri Gatabazi yasuye ikipe ya Musanze FC mbere yo guhura na AS Kigali

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi JMV akaba n’umukunzi ukomeye w’ikipe ya Musanze FC yayisuye aho iba (muri camp) , arabaganiriza abibutsa ko Musanze FC ikwiriye kuba iri ku rundi rwego.

Minisitiri Gatabazi yasuye abakinnyi ba Musanze FC mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 20 Werurwe 2022.

Min.Gatabazi yabwiye aba bakinnyi ko akazi ariko kadatuma abasura kenshi ariko ngo ahora abazirikana cyane ndetse ko akurikirana uko bitwara mu mikino yabo.

Musanze FC imaze imikino 4 itabasha kubona intsinzi harimo 3 ya Shampiyona ndetse n’umwe w’igikombe cy’Amahoro baheruka kunganya 1-1 n’Intare FC.

Min. Gatabazi yasabye abakinnyi gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura n’ubunyamwuga, ndetse no gukomera ku bituma ikipe ihorana intsinzi. Yababwiye ko abanya Musanze bakumbuye intsinzi, abibutsa ko Musanze FC yakabaye iri ku rundi rwego.

Ati "Musanze FC yakabaye iri ku rundi rwego kandi mubifitiye ubushobozi. Mufite ubuyobozi bubashyigikira cyane, namwe mukwiriye gukora ibirenzeho , Musanze FC ikajya ku rwego rwisumbuyeho."

Ni ikiganiro cyashimishije cyane abakinnyi ndetse bamusezeranya kurushaho gukora ibishoboka byose ngo Musanze FC ikomeze kuba mu makipe akomeye mu gihugu.

Ikiganiro bagiranye kirangiye, ikipe ya Musanze FC yageneye Gatabazi umwambaro w’iyi kipe.

Muri Werurwe 2021 nibwo Gatabazi yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Imibereho myiza, yari asanzwe ari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, umwanya yagiye muri Kanama 2017. Icyo gihe nibwo yakunze gushyigikira cyane ikipe ya Musanze FC kugeza n’ubu akaba akiyiba hafi.

Kuri iki cyumweru nibwo Musanze FC yakira AS Kigali mu mukino w’umunsi wa 22 wa Shampiyona. Musanze FC iri ku mwanya wa 7 n’amanota 31.

Min. Gatabazi aganiriza abakinnyi ba Musanze FC

Bamushimiye by’umwihariko

Bamuhaye impano y’umwabaro w’ikipe ya Musanze FC n’uwa ’Visit Musanze FC’

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo