Minisiteri ya Siporo yatangaje indi mikino yakomorewe

Minisiteri ya Siporo yatangaje icyiciro cya kabiri cy’indi mikino yakomorewe guhera tariki 13/07/2020, ariko igakinirwa ahantu hafunguye mu rwego rwo kwirinda gukwirakwiza COVID-19.

Mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa 8 Nyakanga, Minisiteri ya Siporo yagize iti “Hashingiwe ku myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yabaye ku wa 30 Kamena 2020, ku ngamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COV-19 n’ibijyanye n’isubukurwa ry’ibikorwa bimwe na bimwe,”

“Hashingiwe kandi na none ku mabwiriza ya Minisiteri ya Siporo yo ku wa 26 Kamena 2020 ku isubukurwa ry’ibikorwa bimwe na bimwe bya siporo no ku igenzura ryakozwe na Minisiteri ya Siporo, Umujyi wa Kigaki n’inzego z’umutekano ku wa 5 Nyakanga,”

“Minisiteri ya Siporo iramenyesha ko ibikorwa byemerewe gusubukurwa ari Cricket, Boxing (Iteramakofe), Imikino Nyarugamba (Karate, Kung Fu, Taekwondo, Judo), Skating, Kumasha, Badminton, Aerobic, Gymnastics (byose biba bigomba gukorwa gusa n’abari mu myitozo kandi bikabera gusa ahantu hafunguye hubahirizwa amabwiriza yo kudakoranaho no guhana intera hagati y’umuntu n’undi).

Iyi mikino yakomerewe mu cyiciro cya kabiri yiyongereye k’uwo kunyoga igare, gutwara imodoka, Tennis, Golf, kugenda n’amaguru (Hiking) n’imikino ngororamubiri yemerewe gusubukurwa guhera tariki ya 8 Kamena.

Amashyirahamwe ya siporo zafunguwe, yasabwe gutanga ingengabihe n’aho imyitozo y’abo bareberera, izajya ibera kugira ngo Minisiteri ishobore gukurikirana iyubahirizwa ryayo.

Abakora siporo zakomerewe, bibukijwe ko amarushanwa atemewe mu gihe abikorera bafite ahantu hakira izi siporo basabwe kwandikira Minisiteri ya Siporo bayimenyesha igihe zizajya zikorwa n’ingamba zafashwe mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Bamenyeshejwe kandi ko ibikorwaremezo rusange bya siporo, bizakomeza gufunga uretse Stade Amahoro.

Tariki ya 15 Werurwe 2020 nibwo ibikorwa byose by’imikino byahagaritswe mu Rwanda, umunsi umwe nyuma y’uko Minisiteri y’Ubuzima itangaje ko hari umurwayi wa mbere wa Coronavirus wabonetse mu gihugu.

Tariki ya 5 Gicurasi, Minisiteri ya Siporo yagiranye inama na Komite Olempike n’abahagarariye imikino, hemezwa ko hafi imikino (amarushanwa) ishobora gusubukurwa ari muri Nzeri.

Amabwiriza yo kubungabunga ubuzima hirindwa COVID-19

  • Agapfukamunwa kagomba kwambarwa neza mbere na nyuma ya siporo.
  • Kwitwaza imiti yo gusukura intoki mu gihe ukorera siporo hanze no kuyikoresha igihe cyose bibaye ngombwa.
  • Kwitwararika no kubahiriza intera ya metero ebyiri hagati y’umuntu n’undi ku bakorera siporo ahantu hafunguye.
  • Ibikoresho byihariye bya siporo (rackets, imisambi, gants zo mu iteramakofe, n’ibindi) bigomba gusukurwa buri gihe uko bikoreshejwe. Abakorera siporo hasi (ku butaka bukorerwaho siporo) n’ibikoresho bigomba gusukurwa buri gihe hakoreshejwe imiti yabugenewe. Aho bishobotse amaserire y’inzugi agomba gusukurwa hakoreshejwe umuti wa Chlorine.
  • Mu gihe hakoreshwa ibikorwaremezo bya siporo, buri wese agomba kugira ibikoresho bya siporo bye bwite. Gutizanya ibikoresho birabujijwe.
  • Abantu bagaragaza ibimenyetso bikurikira (inkorora, ibicurane no kwitsamura, umuriro, kuribwa umutwe) ntibemerewe gukorera imyitozo ngororamubiri mu ruhame, ahubwo bagomba kwegera inzego z’ubuzima zikabasuzuma.
IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo