Milan AC yegukanye Igikombe cya 19 cya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Butaliyani, Serie A, icya mbere mu myaka 11, nyuma yo gutsinda Sassuolo ibitego 3-0 ku Cyumweru.
Abafana ba Rossoneri nk’uko Milan AC bayita, ntibari bishimye ubwo Stefano Pioli yahabwaga akazi mu 2019 kandi yaratoje mukeba, Inter Milan.
Gusa kuri iyi nshuro, ibyishimo byari byose nyuma y’uko Olivier Giroud yatsinze ibitego bibiri naho Franck Kessie agatsinda ikindi gitego mu ntsinzi yoroshye, yabonetse mu gice cya mbere.
Pioli ni we wongeye kugarura ibyishimo mu bakunzi ba Milan AC baherukaga Igikombe cya Serie A baheshejwe na Allegri mu 2011.
Mu myaka 10 yari ishize, Milan AC yahaye akazi ababaye abakinnyi bakomeye muri Serie A nka Clarence Seedorf, Filippo Inzaghi, Sinisa Mihajlovic, Vincenzo Montella na Gennaro Gattuso ariko ntawashoboye kuyigeza aho yahoze.
Zlatan Ibrahimovic w’imyaka 40 yari mu baherukaga gutwarana na Milan AC Igikombe cya Shampiyona ndetse no kuri iyi nshuro ari mu bayikinira nyuma yo kuyigarukamo avuye muri Major League Soccer.
Iyi Shampiyona yarangiye Milan AC ifite amanota 86 mu mikino 38, yatumye Daniel Maldini atera ikirenge mu cya se, Paolo Maldini, wahesheje Milan AC ibikombe birindwi naho sekuru, Cesare Maldini yatwaye bine.
Inter Milan yasoreje ku mwanya wa kabiri n’amanota 84 nyuma yo gutsinda Sampdoria ibitego 3-0.
Napoli yabaye iya gatatu itsinze Spezia ibitego 3-0 naho Juventus yagize umwaka mubi, yizera gukina UEFA Champions League nyuma yo kuba iya kane.
/B_ART_COM>