Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide yanenze bamwe mu banyamakuru bakwiza byacitse kugeza ku rwego rwo kuvuga ko iyi kipe itera abaturage agahinda kubera gutsindwa umukino umwe na wo wa gicuti bagakabiriza inkuru badafitiye gihamya maze asaba abafana kujya bashungura bakareba umupira maze mu byo bumva bagakuramo ibizima.
Ibi perezida wa Musanze FC, Tuyishimire yabitangaje ubwo yasuraga iyi kipe mu myitozo ndetse bakerekana abakinnyi n’abatoza bayo bashya izifashisha muri uyu mwaka w’imikino wa 2023-2024 kuri uyu wa gatatu tariki ya 16 Kanama 2023.
Tuyishimire yavuze ko mu gihe amaze ku buyobozi bw’iyi kipe yakoze uko ashoboye ngo iyi kipe yitware neza inashimishe abakunzi bayo ariko ko igihe cyose abafana bazabona atayigeza ku cyo bashaka, bazabwira ubuyobozi bw’akarere maze igahabwa undi .
Yagize ati “Igituma mvuga ibi ni uko hari amaradiyo numvise ejobundi bamwe bavuga ngo ikipe [Musanze FC] itera abaturage agahinda.”
Yavuze ko gutsindwa bibaho maze atanga urugero kuri APR FC iherutse gutsindwa na Rayon Sports 0-3 ku mukino wa nyuma wa Super Cup kandi yakinnye neza maze n’umukinnyi wayo yaguze amafaranga menshi agahusha ibitego byari byabazwe.
Ati “None se koko bene uwo tumukubite tumuce akaguru ngo ni uko yagihushije? Ahubwo icyo dukora ni iki: Turigisha, tukarera tugakosora, igihe kiragera bigakunda ariko nitujya kumva ngo radiyo yavuze ngo ikipe itera abaturage agahinda ubwo namwe muzicwa n’agahinda nyine. Ubwo niba mushaka kwicwa n’agahinda ubwo murakurikira uwonguwo nyine.
Yasabye abafana ko ari byo koko bakwiye kumva amakuru kuko ari cyo abereyeho ariko banamenya gusesengura batoramo ibizima, “tureke ibituyobya.”
Ati “N’abanyamakuru na bo si miseke igoroye. Nta muntu uba miseke igoroye ku isi. Hari umunyamakuru ushobora kugira amarangamutima ye ariko hari igihe ushobora gukabya na none ukavuga n’ibitagomba kuvugwa. Ntekereza ko ikipe ibereyeho gutera abaturage agahinda, yavaho hakajyaho ibindi bidatera abaturage agahinda.”
Yavuze ko ikipe idakwiye gutangira kunengwa nyuma y’imikino ibiri cyangwa itatu kandi ikanajorwa hanakurikijwe amakipe yakinnye na yo kuko uko wapimira Musanze FC kuri, Etoile de l’Est, Mukura VS, Sunrise amakipe “na yo akomeye’’ ariko afashwa n’akarere atari ko wayivuga yakinnye na APR FC Rayon Sports. Kiyovu, Gasogi kandi mwakiniye i Kigali. Yasobanuye ko ikipe n’abayitoza badapimirwa kuri buri mukino wose ubaye n’umukino.
Aha yahise akomoza ku mukino wa gicuti yumvise na wo wateje ‘saga’ Musanze FC yakinnye n’abana bigira umupira mu ishuri rya Nyakinama maze umunyamakuru akavuga ko bwana Trump yahagurutse [muri sitade] kubera umujinya nyamara yaravuye ku kibuga ku munota wa 61 agiye mu kandi kazi kamutunze. Musanze yaje gutsinda uyu mukino ibitego 3-0.
Ati “None se uwo mujinya wampagurukije ni uw’iki? Mba mfite akazi kanjye ndimo. Kuva na ‘preseason’ yatangira, ni ubwa mbere ngeze hano kuri stade abantu bari mu myitozo pe! Kubera iki? Muri iyi minsi nanjye nari [mpugiye] mu byanjye nanjye bintunze nyine. Ntabwo umupira ari wo untunze pe! Si byo?”
“Nanjye nari mu kazi kanjye. Ndaje…ndahagurutse nigiriye mu byanjye, umunyamakuru uri aho uri guhobagira utazi n’ibyo arimo ati ‘perezida [Tuyishimire] yababaye yarakaye, yahise yigendera’. Gute? Narakajwe n’iki njyewe? Ko nari ngiye mu kazi kanjye.
Yavuze ko nta byacitse irimo rwose ahera ko asaba abakunzi ba Musanze FC kumva amaradiyo “ariko namwe mushyire ku munzani; muri abantu. Ntabwo radiyo zibwira injiji. Ubwo uzemera gukurikira ibibi azabyumva, uzakurikira ibizima azaba muzima.”
Kuva bwana Tuyishimire yafata umwanya w’ubuyobozi bwa Musanze FC, iyi kipe yagiye yitwara neza muri shampiyona kuko yageze ku mwanya wa gatandatu inshuro ebyiri.
Yagarutse kuri Imurora wamaze kugirwa umutoza wungirije wa Musanze FC...ati " Azi agaciro k’imisoro y’abaturage"
Musanze FC izatozwa na Habimana Sosthene ‘Lumumba’ uzaba yungirijwe na Imurora Japhet ‘Drogba’ ndetse na Mugiraneza Jean Baptiste umaze amezi asezeye gukina umupira agahita atangira umwuga w’ubutoza kuko yifujwe na Sosthene.
Avuga kuri aba batoza, Perezida w’iyi kipe,Tuyishimire Placide yavuze ko bahisemo Imurora Japhet nk’umutoza wungirije nyuma y’igihe gito cyane ahagaritse gukina umupira akabona ibyangombwa bimwemerera gutoza kuko ari uw’i Musanze wanayikiniye, yumva neza agaciro k’imisoro abaturage batanga kugira ngo ahembwe bitandukanye n’abatoza bava mu mahanga baza bakagenda bagatwara amafaranga banatuka abayobozi b’ikipe.
Yasobanuye ko mu gihe abandi batoza bizaniraga ababungiriza bavanye iwabo, uyu mwaka basabye umutoza mukuru ko yakwemera kungirizwa na Imurora Japhet ukunda kwitwa Drogba yanatoje maze akaba yimenyereza na we mu myaka iri imbere akazaba afite ubunararibonye.
Yagize ati “Ni byiza ko umutoza yishakira abamwungiriza yihitiyemo Imurora kuko natwe twamubwiye ko tumwifuza nk’umuntu wadukiniye akaba yaramaze kubona ibyangombwa ‘icence’ yo gutoza.”
“Umutoza [Sosthene] ni we wamwigishije [Japhet], yabaye umukinnyi wacu hano, yakiniye amakipe atandukanye, ni umunya-Musanze muramuzi. Byabaye ngombwa ko aba umutoza wungirije, naze akore umwaka umwe, imyaka ibiri…nibimunanira ubwo tuzabona urwego rwe. Asa n’uri kuri stage [imenyerezamwuga] ariko y’akazi, kubera ko guhora tuzana umutoza, ukajya kuzana Umunya-Angola, umwarabu akazana umwungiriza we n’ubundi ayo mafaranga aragenda akajya mu Barabu, banadutuke, ntibazamenya ko twabahaye n’akazi.”
Ati “Kandi ntekereza ko Imurora Japhet imbaraga azashyiramo nk’umunya-Musanze, nk’umuntu uhembwa amafaranga aturuka mu misoro mu baturage ba Musanze kuko iyi kipe [ifashwa] n’imisoro y’akarere, na we azitanga ku buryo bushoboka bwose.”
Umuyobozi wa Musanze FC yavuze ko kuba umutoza mukuru Sosthene Habimana ‘Lumumba’ yarabaye umukinnyi mu bugarira mu kibuga, akazafatanya na Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ wakinaga hagati na ‘Drogba’ wakinaga asatira, “ikipe nibananira, nka perezida nta ko nzaba ntagize.”
Yavuze ko kugira ngo ikipe igere ku ntsinzi n’intego yihaye bisaba ubufatanye hagati y’ikipe yose kuva ku munyezamu kugera ku mukinnyi w’imbere, ndetse n’abafana ari bo mukinnyi wa 12 ukongeraho na komite [y’ikipe] n’abandi bose bifuriza neza iyo kipe.
Yabwiye abafana ati “Icyo abakinnyi babashakaho ni uko muza muri benshi ku kibuga mukabatera ingabo mu bitugu, bazagira imbaraga zo kubasha gukora ibyabo bumva ko bashyigikiwe.”
Yanijeje abafana ko uyu mwaka Musanze FC izitwara neza kurusha uko yagenje mu mwaka mu mwaka ushize.
Uwihoreye Ibrahim, umunyamabanga wa Musanze FC
Abakinnyi ba Musanze FC bagiye kuyifasha muri season ya 2023/2024
Nkurunziza Felicien ,myugariro wavuye muri Rayon Sports ari mu bakinnyi bashya ba Musanze FC
Rutahizamu uca ku ruhande, Tuyisenge Pacifique wavuye muri AS Muhanga
Abafana bari baje ku myitozo, beretswe ikipe
Myugariro Hatangimana Eric wavuye muri Rutsiro FC
Mangala Jonathan ukomoka muri RDCongo na we ni umukinnyi mushya wa Musanze FC
Tumushime Ally Tidjan, murumuna wa Djabel ubu na we ni umukinnyi mushya wa Musanze FC
Madou Jobe umuzamu wakiniraga ikipe ya Black Leopards yo muri Afurika y’Epfo wamaze gusinya imyaka 2 muri Musanze FC ndetse ubu yongeye guhamagarwa mu ikipe y’igihugu ya Gambia
Methoba Lethabo bahimba Keita ukomoka muri Afurika y’Epfo ,umwe mu bakinnyi bashya ba Musanze FC
Muhamed Sulley ni undi munyamahanga mushya wa Musanze FC
Ntijyinama Patrick bahimba Mbogamizi niwe watowe nka kapiteni mushya wa Musanze FC
Sosthene bahimba Lumumba niwe mutoza mukuru wa Musanze FC
Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide yanenze abanyamakuru bakabya amarangamutima bagakwiza byacitse mu bafana ba Musanze FC
Migi ari mu batoza bashya ba Musanze FC
Imurora Japhet (wambaye ingofero), wakiniye Musanze FC, ubu ni umwe mu batoza bayo bungirije...Perezida wa Musanze FC yamugarutseho, yemeza ko kuba avuka muri aka karere azakora akazi azi neza agaciro k’imisoro itangwa n’abaturage b’aka Karere kuko ahanini ariho hava amafaranga yo gutunga ikipe
I bumoso hari Ingwey Younous ushinzwe itangazamakuru muri Musanze FC.I buryo ni Mugaragu David, umunyamakuru wa RBA
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>