Bigoranye, ikipe ya Argentina yatsinze Australia ibitego 2-1 ikatisha itike ya 1/4 cy’irangiza mu gikombe cy’isi cya 2022 kiri kubera muri Qatar.
Lionel Messi yakoze ubumaji asanganwe ku mukino we wa 1.000 muri uyu mwuga afasha Argentine gutsinda Australia yari yihagazeho, igera muri kimwe cya kane cy’irangiza.
Messi w’imyaka 35 y’amavuko yakiniraga igihugu cye ku nshuro ya 169 aho yayitsindiye igitego cya cyenda mu gikombe cy’isi ahita aba uwa mbere ubikoze kuko yanganyaga na Maradona ibitego 8 mbere y’uyu mukino. Ni igitego cye cya 789 yatsinze mu mikino 1000, kikaba icya 94 atsindiye Argentina.
Igice cya mbere cyabanje kugora Argentina kubera imbaraga no kwihagararaho Australia yakoreshaga, ariko Messi wa Paris St-Germain yaciye mu rihumye iyi kipe yo muri Oceania, ashyiramo igitego ku munota wa 35 ku mupira mwiza yahawe na Otamendi.
Abafana ba Argentina bakomeje kuririmba batera imbaraga abakinnyi kugeza ubwo Julian Alvarez yashyiragamo igitego cya kabiri akosora ikosa ry’umunyezamu Mat Ryan washatse gucenga Rodrigo de Paul uyu rutahizamu arawumwambura awushyira mu izamu.
Australia yari yatanze bike cyane mu mukino, yatunguranye izamura urwego hasigaye iminota 13 ngo umukino urangire ubwo yasatiraga kakahava ndetse abakinnyi ba Argentina bagira ubwoba.
Ku munota wa 77 nibwo iyi kipe yazamukanye umupira,uwitwa Craig Goodwin atera ishoti ryaganaga hanze ariko Enzo Fernandez awuhindurira icyerezo umupira ujya mu izamu rya Argentina, kiba igitego.
Australia yashoboraga kunganya, nyuma gato y’uko Aziz Behich yacenze abakinnyi 3 ba Argentina b’inyuma asigarana n’umunyezamu wenyine, ariko ishoti yateye ryitambikwa na Lisandro Martinez, umupira ujya hanze.
Mu minota ya nyuma y’umukino,Messi yazamukanye umupira awuhereza Lautaro Martinez asigarana n’umunyezamu atera umupira hanze.
Nanone Kandi,Lionel Messi yabonye uburyo bwiza ubwo umunyezamu Ryan yakuragamo umupira ukamugwa ku kirenge awutera nabi ujya hanze.
Ku munota wa nyuma muri 7 y’inyongera, Australia yabonye uburyo bukomeye ubwo umukinnyi wayo Garang Kuol yasigaranaga n’umunyezamu Emiliano Martinez,ananirwa kumuroba,uvamo.Umusifuzi yahise arangiza umukino.
Ku myaka 18 n’iminsi 79 Garang Kuol yabaye umukinnyi ukiri muto ukinnye mu mikino yo gukuranamo y’igikombe cy’Isi,Nyuma ya Pelé wabikoze mu 1958,afite Imyaka 17 n’iminsi 249.
Lionel Messi mu mikino 1,000 nk’uwabigize umwuga:Barcelona (778),PSG (53) na Argentina (169)
Umukino warangiye ku ntsinzi ya Argentina igomba guhura n’Ubuholandi bwasezereye USA ku bitego 3-1, kuwa Gatanu, tariki 09/12/2022 mu mukino wa 1/4 cy’irangiza.
– U Buholandi bwirinze gukora amakosa akomeye imbere ya USA
Ubuholandi bwatsinze ikipe ya Leta zunze Ubumwe z’Amerika ibitego 3-1 buhta bukatisha itike yo kwerekeza muri kimwe cya kane cy’irangiza mu gikombe cy’isi.
Amerika yabonye amahirwe menshi yo kuyobora umukino kare ubwo Christian Pulisic yasigaranaga n’umunyezamu w’Ubuholandi Andries Noppert,agerageje kumuroba undi akuzamo umupira amaguru.
Ikipe ya Louis van Gaal yahise ibyaza umusaruro amahirwe ya mbere yabonye ku munota wa 10 ubwo Memphis Depay yatsindaga igitego cyiza cyane ku mupira mwiza yahinduriwe na Denzel Dumfries.
Amerika yarwanye cyane no kwishyura ariko ibura aho ihera byatumye itsindwa igitego cya kabiri mu buryo busa neza n’igitego cya mbere.
Iki gitego cyatsinzwe na Daley Blind ku munota wa 45, ku mupira yahawe ari mu rubuga rw’amahina na Dumfries ahita ashyira umupira mu rushundura.
Igice cya mbere cyarangiye Ubuholandi butsinze ibitego 2-0 ndetse buri hejuru ya Amerika mu mikinire.
Abaholandi bagarutse mu gice cya kabiri biyizeye byatumye Amerika ibahindukirana itsinda igitego cyiza ku munota wa 76 gitsinzwe na Haji Wright ku mupira mwiza yahawe na Pulisic.
Amerika yahise igira imbaraga nyinshi irasatira cyane ishaka kwishyura ariko Ubuholandi bwabaciye mu rihumye ku munota wa 81 ubwo Dumfries wari watanze imipira 2 yavuyemo ibitego yacaga mu rihumye ba myugariro atsinda igitego cya 3 ku mupira yahawe na Blind.
Kuri iki Cyumweru hateganyijwe indi mikino ibiri aho u Bufaransa bukina na Pologne saa Kumi n’imwe naho u Bwongereza bwisobanure na Senegal saa Tatu z’ijoro.
/B_ART_COM>