Messi na Ronaldo mu bakinnyi 10 bakomeye bashobora gukina Igikombe cy’Isi bwa nyuma muri Qatar (Amafoto)

Igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar hagati ya tariki ya 20 Ugushyingo n’iya 18 Ukuboza 2022 gishobora kuba icya nyuma ku bakinnyi benshi bakomeye kandi bakunzwe mu mupira w’amaguru.

Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bihariye ibihembo by’abakinnyi beza ku Isi inshuro 12 muri 14 ziheruka, bashobora gukina iri rushanwa bwa nyuma mu mpera z’uyu mwaka.

Mu gihe iri rushanwa rizahuza abakinnyi barimo abakomeye mu bihugu nk’u Budage, u Bufaransa, Espagne, Bresil, u Bubiligi n’ibindi, dore abakinnyi 10 bashobora guhita basezera mu makipe y’ibihugu byabo nyuma yo kuva muri Qatar.

CRISTIANO RONALDO (PORTUGAL)

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Portugal, Cristiano Ronaldo umaze kuyitsindira ibitego 117 mu mikino 189, yashimangiye ko azakomeza gukina igihe cyose azumva agifite imbaraga.

Ati “Abantu benshi babaza iki kibazo. Ni njye ubwanjye ugena ahazaza hanjie. Ninumva nakomeza gukina, nzakira ninumva ntakina, sinzakina.”

Niba hari umuntu waryoshya Igikombe cy’Isi ku myaka 41, yaba Ronaldo. Iyo ni imyaka yaba afite ubwo hazaba haba Igikombe cy’Isi mu 2026, ariko hari ikiraro kirekire.

Mbere y’uko Ronaldo atangira gukinira Portugal mu 2004, iki gihugu cyari kimaze gukina amarushanwa atandatu akomeye. Hamwe na we, bamaze gukina 10 yikurikiranya.

Ayo arimo Igikombe cy’Isi inshuro eshanu n’Igikombe cy’u Burayi inshuro eshanu, aho yanemeje abamushidikanyaho azatsinda ibitego 117 mu mikino 189.

ROBERT LEWANDOWSKI (POLOGNE)

Na we ari hejuru y’imyaka 30 ndetse mu 2026 azaba agejeje 37. Gusa, imbaraga ze ziracyamwemerera gukina.

Kimwe na Ronaldo, Lewandowski ni umwe mu bakinnyi bakomeje kuba ku gasongero mu ruhago, afasha Pologne gukina amarushanwa atandukanye aho amaze kuyitsindira 76 mu mikino 132.

Igitangaje ni uko ataratsinda igitego mu Gikombe cy’Isi ndetse byakabaye zimwe mu ntego azajyana muri Qatar.

THIAGO SILVA (BRESIL)

Myugariro Thiago Silva amaze gukinira Bresil imikino 107 atsinda ibitego birindwi. Igihugu cye giheruka kwegukana Igikombe cy’Isi mu 2002.

Ku myaka 38 azaba afite ubwo irushanwa rya 2022 rizaba rirangiye, biragoye kwizera ko azagaragara mu rya 2026.

LIONEL MESSI (ARGENTINA)

Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Argentine, Lionel Messi, amaze kuyitsindira ibitego 86 mu mikino 162.

Nyuma yo gutwara igikombe cya mbere hamwe na Argentine begukana Copa America mu mpeshyi ya 2021, intego izaba ari ukwitwara neza mu Gikombe cy’Isi.

Ku myaka 35, Messi ategerejweho gufasha Argentine kwitwara neza mu gihe aherutse gutangaza ko irushanwa ry’uyu mwaka rishobora kuba irya nyuma.

Ati “Ntabwo nzi icyo nzakora nyuma y’Igikombe cy’Isi. Ndi gutekereza ibigiye kuza. Nyuma ya Qatar, nzaba ngomba kongera gusesengura ibintu byinshi.”

LUIS SUAREZ (URUGUAY)

Luis Suarez ni umwe mu bakinnyi beza bataha izamu bo mu kiragano cyane.

Ku myaka 35, birasa n’aho Igikombe cy’Isi kigiye kubera muri Qatar kizaba ari icya nyuma kuri we.

Suarez amaze gutsinda ibitego 68 mu mikno 132 yakiniyemo Uruguay.

LUKA MODRIC (CROATIA)

Modric ni umwe mu bakinnyi beza Isi yagize nyuma y’uko anatwaye Ballon d’Or ya 2021 itangwa na FIFA.

Ku myaka 36, amaze gukinira Croatia imikino 152, atsinda ibitego 22. Ese azakina irushanwa rya 2026?

THOMAS MULLER (U BUDAGE)

Rutahizamu Thomas amaze gutsindira u Budage ibitego 44 mu mikino 116.

Mu 2026, azaba afite imyaka 36 ku buryo bigoye kwemeza ko azakina irushanwa rikurikira irigiye kubera muri Qatar.

KARIM BENZEMA (U BUFARANSA)

Uwo ari we wese uvuga ko Karim Benzema ageze ku gasongero afite imyaka 34 ntabwo yibeshya.

Uyu mwaka yafashije Real Madrid kwitwara neza muri Champions League, atsinda ibitego bitatu ubwo basezereraga Paris Saint-Germain.

Nyuma yo gusiba Igikombe cy’Isi cya 2018 u Bufaransa bwegukanye, azaba akeneye kongera ibitego yabutsindiye bikava kuri 37 mu mikino 97.

EDINSON CAVANI (URUGUAY)

Cavani kuri ubu afite imyaka 35.

Uyu mugabo amaze gukinira Uruguay imikino 133, atsinda ibitego 58.

MANUEL NEUER (U BUDAGE)

Umunyezamu w’u Budage amaze kubukinira imikino 109 ariko nta gitego arinjiza. Mu irushanwa ryo mu 2026 azaba afite imyaka 40 ku buryo bigoye kwemeza ko azarikinira.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo