Mbirizi Eric uje gukinira Rayon Sports yageze i Kigali (PHOTO&VIDEO)

Umukinnyi mpuzamahanga w’Umurundi, Mbirizi Eric ukina hagati yageze mu Rwanda aho aje muri Rayon Sports.

Mbirizi Eric wakiniraga Le Messager Ngozi y’iwabo mu Burundi, yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali kuri uyu wa Kane, saa Kumi n’ebyiri n’igice.

Uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati ndetse akaba asanzwe ari Kapiteni w’Ikipe y’u Burundi ya CHAN, byitezwe ko azagaragara mu mukino wa gicuti uzahuza Rayon Sports na Musanze FC ku wa Gatanu saa Kumi n’ebyiri i Nyamirambo.

Mbirizi watangiye kuvugwa hagati mu kwezi gushize kwa Nyakanga, ni umwe mu bakinnyi bane b’abanyamahanga bategerejwe muri Rayon Sports.

Aje yiyongera ku bandi bakinnyi bashya barimo Iraguha Hadji wavuye muri Rutsiro FC, Raphael Osalue, Mucyo Didier Junior, Twagirayezu Amani na Ishimwe Ganijuru Elie bakiniraga Bugesera FC.

Hari kandi Hirwa Jean de Dieu wakiniraga Marines FC, Ngendahimana Eric wakiniraga Kiyovu Sports, Tuyisenge Arsène na Nkurunziza Félicien bakiniraga Espoir FC, Ishimwe Patrick na Kanamugire Roger bavuye muri Heroes FC na Ndekwe Félix wavuye muri AS Kigali.

Nkurunziza Jean Paul, umuvugizi wa Rayon Sports ari mu baje kumwakira...i buryo hari Arnaud , Manager we

Haringingo Francis , umutoza wa Rayon Sports na we yaje kwakira uyu mukinnyi

PHOTO&VIDEO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo