Mbappé yanze kuripfana avuga ku byo kuva muri Paris Saint-Germain

Rutahizamu wa Paris Saint-Germain Kylian Mbappé yavuze ko atigeze saba kuyivamo nubwo amakuru atandukanye avuga ko uyu mukinnyi yasabye ko byaba muri Mutarama.

Uyu Mufaransa w’imyaka 23 yasinye amasezerano mashya y’imyaka itatu muri Gicurasi.

Mbappé watwaranye n’u Bufaransa Igikombe cy’Isi mu 2018, yaherukaga kuvugwa kandi mu biganiro na Real Madrid.

Nyuma yo gutsinda Marseille igitego 1-0 ku Cyumweru, uyu mukinnyi yavuze ko yishimye muri Paris Saint ndetse atigeze asaba kuyivamo.

Ati “Ndishimye cyane. Sinigeze nsaba kugenda muri Mutarama. Ntabwo numva impamvu ayo makuru yagiye hanze ku munsi w’umukino [wa Champions League bahuyemo na Benfica ku wa Kabiri]. Natunguwe nka buri wese.”

Yakomeje agira ati “Abantu bashobora gutekereza ko nabigizemo uruhare ariko si ko bimeze.”

Indi nkuru wasoma: Mbappé akomeje kurikoroza i Paris! Kuki ashaka kuva muri PSG by’ikubagahu?

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo