Rutahizamu w’Umufaransa, Kylian Mbappé arashaka kuva muri Paris Saint-Germain muri Mutarama nyuma y’uko umubano we n’iyi kipe yo mu Bufaransa wajemo kidobya.
Ikinyamakuru Marca cyo muri Espagne cyatangaje ko Mbappé yabwiye PSG ko ashaka kugenda muri Nyakanga ubwo yifuzwaga na Real Madrid yashakaga kumutangaho miliyoni 154£ nubwo we yageze aho agahitamo gusinya amasezerano mashya i Paris.
Kuri ubu Marca yatangaje ko PSG itazemera ubusabe bwose bwava muri Real Madrid mu gihe Mbappé yaba agiye. Ibi biha amahirwe ikipe ya Liverpool mu gihe yaba yifuza uyu mukinnyi w’imyaka 23 dore ko akundwa cyane n’umutoza Jürgen Klopp.
Iki kinyamakuru cyatangaje ko PSG yemeye gutangira gutekereza ku igenda rya Mbappé, ariko ibyo kuba yakwerekeza i Madrid ntibiri ku meza aganirirwaho.
Mu mpeshyi, Mbappé yasinye amasezerano mashya muri PSG atuma ahembwa ibihumbi 650£ ku Cyumweru, ariko ntibyabujije ko ahazaza he muri iyi kipe hakomeza kwibazwaho.
Amakuru avuga ko uyu mukinnyi atishimye mu Bufaransa kuva uyu mwaka w’imikino utangiye, ahanini bigaturuka ku buryo akinishwa n’umutoza Christophe Galtier no kutumvikana na Neymar.
Ikinyamakuru Le Parisien cyo mu Bufaransa nacyo cyatangaje ko Mbappé yumva ‘yaragambaniwe’ n’ubuyobozi bw’ikipe kuko hatubahirijwe ibyo yasezeranyijwe ubwo yongeraga amasezerano.
Kylian Mbappé arashaka kuva muri PSG kubera ko yumva ’yaragambaniwe’ asezeranywa ibitazubahirizwa
Le Parisien inatangaza ko kandi umujyanama mu bya tekinike, Luís Campos, na we ashaka kuva muri iyi kipe kuko na we yumva ‘yaragambaniwe’.
Kutishimira uburyo bw’imikinire bwa Christophe Galtier kwa Mbappé bigaragazwa n’uburyo aheruka kuvugira ku karubanda ko akunda gukinira mu buryo bwa ba rutahizamu babiri, iruhande rw’umukinnyi ugonga imipira iza imbere nk’uko bigenda hagati ye na Olivier Giroud mu Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa.
Mu cyumweru gishize, yanenze umutoza Galtier nyuma y’uko PSG inganyije na Reims ubusa ku busa.
Mu butumwa yashyize kuri Instagram, Mbappé yashyizeho ifoto ye ari gukina, ayikurikiza amagambo ya’#pivotgang’ ashaka gushimangira uburyo Galtier yamukinishije.
Icyo gihe, Galtier yashatse kugaragaza ko atari uko bimeze, ashimangira ko ari ibintu byaganiriweho.
Ati “Naganiriye kenshi na Kylian umwaka w’imikino mushya utangira kandi numvise ibyo yavuze ubwo yakiniraga u Bufaransa ko akunda uburyo akinamo muri Les Bleus.”
Yakomeje agira ati “Mu gihe cyo kwitegura umwaka mushya w’imikino, twaganiriye na Luís Campos na Perezida [Nasser Al-Khelaifi] uburyo twabona rutahizamu wa kane, ufite imikinire itandukanye, wafasha gukina muri ba rutahizamu babiri ku buryo Kylian akina mu mwanya yifuza.”
Mbappé ntiyishimiye uburyo akinishwa n’umutoza Galtier
Ikindi kiri inyuma y’ibyishimo bike bya Mbappé i Paris ni ukudahuza na mugenzi we, Neymar, mu mezi make ashize ndetse bigeze kurwanira penaliti ubwo PSG yatsindaga Montpellier ibitego 5-2 muri Kanama.
Nyuma y’uko Mbappé yari yahushije penaliti ya mbere mu mukino, bombi barwaniye iya kabiri ya PSG yabonetse icyo gihe.
Neymar yarayiteye ndetse arayinjiza, ariko Mbappé ntiyigeze ajya kwishimana na mugenzi we. Kuva icyo gihe, Neymar yatangiye kujya akunda [like] ahari ubutumwa bunenga Mbappé kuri Twitter.
Kuri ibi hiyongeraho kuba Mbappé yaranze guha umupira Neymar mu mukino wa Champions League bahuyemo na Juventus, uyu Mufaransa ahitamo gutera ishoti ndetse ahusha ubu buryo yari asigaranyemo n’umunyezamu.
Mbappé na Neymar ntibahuza nk’uko byahoze
Muri Nzeri, byatahuwe ko amasezerano mashya ya Mbappé azageza mu 2024 aho kuba mu 2025 nk’uko byatangajwe.
Icyo gihe, Mbappé wari umaze gutera umugongo Real Madrid bari bageze kure ibiganiro, yatangaje ko yasinye imyaka itatu ndetse aterwa ishema no kwambarira kuri Parc des Princes umupira wanditseho ‘Mbappé 2025’ mu mugongo ubwo yifotozanyaga na Perezida wa PSG, Nasser Al-Khelaifi.
Gusa, nk’uko bitangazwa na L’Equipe, amasezerano Mbappé yasinye azamara imyaka ibiri, umwaka wa gatatu ni ushobora kongerwaho ku bushake bw’umukinnyi.
Ibi bisobanuye ko ku mpera z’uyu mwaka w’imikino, uyu mukinnyi ukina asatira izamu azinjira mu mezi 12 ya nyuma y’amasezerano, PSG ikongera ikajya mu mwanya wo gutekereza niba imuha andi cyangwa niba imugurisha kugira ngo itamutakaza ntacyo imubonyemo.
Bivugwa ko amasezerano ya Mbappé azarangira mu 2024 aho kuba mu 2025 nk’uko byatangajwe