Rutahizamu wa APR FC, Victor Mboama yahigitse abakinnyi barimo Héritier Nzinga Luvumbu wa Rayon Sports na Muhadjili wa Police FC yegukana igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi gitangwa na Gorilla Games, ahabwa Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, Mashami Vincent aba umutoza mwiza w’ukwezi k’Ukuboza 2023.
Ni ibihembo byatanzwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Mutarama 2024 ubwo hahebwaga umukinnyi witwaye neza mu kwezi k’Ukuboza 2023, umunyezamu wakoze ’save’ nziza, umukinnyi watsinze igitego cyiza n’umutoza mwiza.
Igihembo cy’umukinnyi w’ukwezi cyari gihanganiwe na Victor Mbaoma wa APR FC, Héritier Nzinga Luvumbu wa Rayon Sports, Hakizimana Muhadjiri wa Police FC na Bigirimana Abedi wa Police FC.
Cyaje kwegukanwa na rutahizamu wa APR FC, Victor Mboama akaba yahembwe miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda.
Hahembwe kandi igitego cy’ukwezi aho ibitego 4 ari byo byari bihanganye. Igitego cya mbere Hakizimana Muhadjiri yatsinze Musanze FC muri 3-0 bayitsinze tariki ya 12 Ukuboza, igitego Kategeya Elie wa Mukura VS (ubu yamaze kugurwa na APR FC) yatsinze Gasogi United mu mukino bayitsinze 4-2 tariki ya 9 Ukuboza 2023. Igitego umunya-Ghana ukinira Mukura VS, Samuel Pimpong yatsinze Kiyovu Sports tariki ya 6 Ukuboza 2023 mu mukino bayinyagiyemo 4-1 ndetse n’igitego Sharif Bayo wa Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports tariki ya 12 Ukuboza 2023 mu mukino banganyije 1-1. Kategeya Elie ni we waje kwegukana iki gihembo ahigitse bagenzi be.
’Save’ y’ukwezi, iki gihembo cyari gihanganiwe n’umunyezamu wa Kiyovu Sports, Nzeyurwanda Jimmy Djihad iyo yakoze ku mukino wa Rayon Sports, Niyonkuru Pascal wa AS Kigali ku mukino wa Rayon Sports, Sebwato Nicholas wa Mukura VS ku mukino wa AS Kigali ndetse na Simon Tamale wa Rayon Sports ku mukino wa AS Kigali. Nzeyurwanda Djihad ni we waje kwegukana iki gihembo.
Igihembo cy’umutoza w’ukwezi kikaba cyegukanywe na Mashami Vincent wa Police FC.
Yari agihanganiye na Thierry Froger wa APR FC, Afahmia Lotfi wa Mukura VS ndetse na Habimana Sosthene wa Musanze FC.
Victor Mbaoma yahawe Mliyoni y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000 FRW), abandi bose bahawe ibihembo bahabwa ibihumbi magana atatu (300.000 FRW).
Jules Karangwa, umujyanama mu bya Technique mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Technical advisor - FERWAFA) yari yishimiye kwitabira iki gikorwa ubwo cyari gitangijwe
Dushime Valerie, PR wa Gorilla Games
Juno Kizigenza, ambasadeli wa Gorilla Games na we yari yitabiriye uyu muhango
Aime Niyibizi niwe munyamakuru watangaje ibi bihembo byari bitanzwe bwa mbere
Hadji Youssuf Mudaheranwa ukuriye Rwanda Premier League yashimye cyane iki gikorwa avuga ko kizagira uruhare mu kuzamura uguhatana haba ku bakinnyi ndetse n’abatoza
Nzeyurwanda Djihad ahabwa igihembo cy’umunyezamu wakoze ’save’ nziza
Kabanda Jean De Dieu, Umuyobozi wa Isibo TV niwe washyikirije igihembo Elie Kategaya nk’umukinnyi watsinze igitego cyiza mu kwezi k’Ukuboza 2024
Mashami Vincent niwe wahembwe nk’umutoza mwiza w’ukwezi k’Ukuboza 2023
Victor Mbaoma yahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza w’Ukwezi k’Ukuboza giherekejwe na Miliyoni
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>