Mayor wa Nyamagabe yagaragaje impano afite yo gukina mu izamu (AMAFOTO)

Mu mukino wa gishuti wahuje ikipe ya Nunga FC yo mu Karere ka Kicukiro n’Umucyo Sunday Club yo mu Karere ka Nyamagabe, Mayor wa Nyamagabe Niyomwungeri Hildebrand yagaragaje impano afite yo gukina mu izamu.

Ni umukino wabaye kuri iki cyumweru tariki 3 Ukuboza 2023 ubera ku kibuga cyo ku ishuri cya Groupe Scolaire Kagarama Secondary School giherereye ku Kicukiro.

Wahuje Nunga FC, ikipe yo mu kagari ka Nunga, Umurenge wa Gahanga, Akarere ka Kicukiro n’iy’Umucyo Sunday Club yo mu Karere ka Nyamagabe.

Wari umukino wo kwishyura kuko ubanza wabereye mu Karere ka Nyamagabe, Nunga FC yari yatsinze 4-3. Uwo kwishyura, amakipe yombi yanganyije 0-0.

Mayor yakinnye mu izamu

Ni umukino witabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu Turere twombi barimo umuyobozi nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Mutsinzi Antoine, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand, Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, HabimanaThadée, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga, Rutubuka Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagali ka Nunga, Umutoni Vestine Happy n’Umuyobozi w’umudugudu wa Kinyana, Tugume John Baptist.

Amakipe yombi yakinnye umukino urimo ishyaka, buri kipe ishaka gutahana intsinzi yo muri uyu mukino wo kwishyura. Ubwo umukino wageraga mu minota ya nyuma, Mayor wa Nyamagabe yagiye mu izamu, agaragaza ubuhanga afite mu izamu, birangira ari 0-0.

Tugomba gukina umukino wo ku rwego rw’Akarere

Mu birori byo kwiyakira kw’amakipe yombi, umuyobozi nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Mutsinzi Antoine washimishijwe n’uyu mukino yavuze ko ubusanzwe Siporo ari kimwe mu bintu bihuza abantu cyane ndetse avuga ko bagomba gutegura umukino nk’uyu ariko uri ku rwego rw’Akarere, bikazafasha mu gutsura umubano hagati y’abaturage b’Uturere twombi binyuze mu mikino by’umwihariko umupira w’amaguru.

Nunga FC yatanze ubwisungane mu kwivuza ku bagera ku 100

Mu birori byo kwiyakira kw’amakipe yombi, Niyonsenga Jean De Dieu yatangaje ko nk’ikipe batanze ubwisungane mu kwivuza ku bagera ku ijana. Ni ubwisungane buzahabwa abo Akagali ka Nunga kazasanga aribo bazikeneye kurusha abandi.

Ibyo wamenya kuri Nunga FC

Nunga FC ni ikipe yashinzwe mu mwaka wa 2019 mu kagari ka Nunga, Umurenge wa Gahanga muri site y’icyitegererezo bita ’mu butaka butagatifu’ iherereye ku Gasozi ka Nunga kitegeye imisozi ya Karembure na Burema.

Ni ikipe yambara umuterankunga Hewa Bora. Hewa Bora ni motel iherereye muri Centre ya Gahanga. Ni iya Niyonsenga Jean De Dieu bahimba Masenge akaba ari na Perezida w’iyi kipe.

Ni ikipe igizwe n’abanyamuryango barenga 80 bagenda biyongera uko abatuye muri site bagenda biyongera.

Nunga FC ikorera imyitozo ku kibuga cya Groupe Scolaire Kagarama Secondary School buri wa gatandatu guhera saa moya za mu gitondo. Mu mibyizi ikora ku wa kabiri no ku wa kane nimugoroba nyuma y’amasaha y’akazi

Intego ya equipe ni ukuzamura Sisporo mu Murenge wa Gahanga ku buryo bateganya kwiyubakira ikibuga cy’imyitozo, kugura bus y’ikipe no kubaka academy yo ku rwego rwo hejuru.

Nunga FC yiganjemo abari mu kigero cy’abafite hejuru y’imyaka 30 ariko mu rwego rwo kuzamura n’abato ikaba ifite Nunga FC Junior ikaba igaburira n’amakipe yandi mu byiciro byisumbuye nka Golira FC, Kirehe FC, Interforce, Sunrise Aspol n’ izindi abakinnyi bageragerezamo amahirwe.

Ikipe ya Nunga FC ikina umupira wo guhahana uturutse inyuma ugana ku izamu. Ni System bo bita Rumwe Rumwe .

11 Nunga FC yabanje mu kibuga

Ubanza i bumoso ni Maitre Kizito Jean Pierre bakunda guhimba Vieux Malumba, umutoza w’iyi kipe ya Nunga


Abakinnyi bose ba Nunga FC bari bitabiriye umukino wo kuri iki cyumweru

Abakinnyi Umucyo Sunday yari yazanye mu mukino wo kwishyura

11 Umucyo Sunday babanje mu kibuga

Mbere yo gutangira umukino, habanje gufatwa umunota wo kwibuka umubyeyi wa kapiteni w’ikipe Umucyo Sunday uheruka gutabaruka

Karangwa Patrick, kapiteni wa Nunga FC akina muri ba myugariro

Niyonsenga Jean De Dieu bahimba Masenge, Perezida wa Nunga FC akina ku mwanya wa rutahizamu
Niwe nyiri Motel Hewa Bora, umuterankunga w’iyi kpe ya Nunga FC.... Hewa Bora ni motel iherereye muri Centre ya Gahanga

Ndorimana Ignace , Perezida wa Umucyo Sunday

Bosco Ndayiragije, umwe mu bakinnyi ngenderwaho mu busatirizi bwa Nunga FC

Eric Habagusenga ukina mu kibuga hagati

Charles Karumugabo, kapiteni w’Umucyo Sunday

Nzabonimpa Jean Paul, Visi Perezida wa kabiri wa Nunga FC ahanganira umupira

Cayi, umwe mu bakinnyi ngenderwaho ba Nunga FC yakomerekeye muri uyu mukino...Ni umukinnyi wakanyujijeho Mu Magaju, Rayon Sports n’Amavubi

Kanyarwanda Augustin, umubitsi wa Nunga FC

Abayobozi b’Uturere twombi bari bitabiriye uyu mukino: I bumoso hari Umuyobozi nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro: Mutsinzi Antoine naho i buryo hari muyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Niyomwungeri Hildebrand wari wabanje hanze ariko yiteguye kujya mu izamu asimbuye

Mayor wa Nyamagabe Niyomwungeri Hildebrand yinjiye mu kibuga asimbuye agaragaza ko afite impano yo kurinda izamu

Habimana Thadee, Vice Mayor ushinzwe ubukungu mu Karere ka Nyamagabe na we yari kuri uyu mukino

Umuyobozi nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Mutsinzi Antoine yavuze ko bagiye gutsura umubano binyuze mu mikino bityo ko hagomba gutegurwa umukino wo ku rwego rw’Akarere , ukazahuza Uturere twombi

Mayor wa Nyamagabe yashyikirije ibihumbi magana abiri na mirongo itanu byohererejwe n n’umunyamuryango w’Umucyo Sunday utabashije kuboneka kuri uyu mukino ariko wakunze uburyo ikipe ya Nunga FC ifite umurongo uhamye

Umucyo Sunday na wo wageneye Nunga FC ibahasha irimo ibihumbi magana abiri na mirongo itanu

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahanga, Rutubuka Emmanuel

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali ka Nunga, Umutoni Vestine Happy

PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo