Mu mwaka n’amezi make amaze atangiye gukina muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, Umunya-Ghana Peter Agblevor ni rutahizamu wamaze guhamya izina rye nk’umuhanga mu gutsinda ibitego.
Ku bitego 7 yatsinze n’imipira 7 ivamo ibindi yatanze mu mwaka w’imikino wa 2021-2022, mbere y’umukino, witega ko izina rye hari aho riza kwandikwa mu mibare ivuga ibyavuye mu mukino.
Umusore w’imyaka 19 waje mu Rwanda avuye muri Soccer Intellectuals y’iwabo aho muri Ghana ni inshuti y’inshundura [niba atari umwanzi wazo] kubera uburyo, akoresheje amaguru ye ndetse n’umutwe, aba ashobora kuzinyeganyeza umunota uwo ari wo wose muri 90 igize umukino.
Rwandamagazine.com yagiranye ikiganiro kirambuye ku buzima bwe, avuga imigambi ye, uko abona ruhago nyarwanda n’ibindi wakwifuza kumumenyaho
Agblevor umusore ukiri muto w’imisatsi izinze avuga ko atari azi byinshi ku Rwanda mbere yo kuruzamo uretse ko “nari nararwumvise baruvuga gusa.”
Akomeza agira ati “Ndashimira Imana ku bw’ubuzima yampaye. Ntibyanyoroheye [nkigera hano mu Rwanda] ariko Imana ‘yarabikoze’. Ndashimira ‘manager wanjye hano mu Rwanda no muri Ghana. Nterwa ishema no gukina umupira w’amaguru ndetse no kuba mu Rwanda. Nta kintu kingoye cyangwa kinkomereye kuko ikimbaho cyose Imana ikimpindura cyiza.”
Rayon Sports ‘sinayihannye’
Hari inkuru yasohotse mu kinyamakuru kimwe cya hano mu Rwanda nyuma y’umukino Musanze FC yatsindiye 2-0 kuri Stade Ubworoherane yitegeye ibirunga mu Mujyi wa Musanze. Hari ku Cyumweru, tariki ya 27 Ugushyingo, uyu mwaka. Agblevor ni we wafunguriye izamu muri uyu mukino.
Muri iyi nkuru twavugaga haruguru, Agblevor yabwiye umunyamakuru ati “Nashakaga guhana Rayon Sports nkayiha isomo. Cyari cyo gihe kandi ndabikoze. Nashakaga kubereka ko ndusha ba rutahizamu bose basinyishije nyuma y’umwaka w’imikino wa 2021.”
Agblevor aza mu Rwanda uwamushakiraga ikipe yari yamurangiye Rayon Sports nyamara Masudi Juma watozaga Rayon icyo gihe “yaramwirengagije.”
Muri Etoile de l’Est ntiyatinze kuhigaragariza dore ko nubwo iyi kipe yo yari yifitiye ibibazo byayo igenda nk’ukandagiye umusumari, Agblevor we akazi ke ko gutsinda ibitego atahwemye kugakora neza.
Bitandukanye n’abandi ba rutahizamu benshi b’abanyamahanga bakina mu Rwanda ubu, Peter yigaragaje nk’umukinnyi wo ku mikino minini dore ko nk’ubwo yinjije ibitego ku mukino Etoile yatsinzwemo na APR FC ndetse aninjiza mu izamu rya Kiyovu Sports yabaye iya 2 muri shampiyona yatwawe na APR.
Ubwo Etoile de l’Est yasubiraga mu cyiciro cya 2, byagaragariraga buri wese ko atazamunakana na yo ahubwo gusa hibazwa ikipe azakinira. Mu yavuzwe harimo na Rayon Sports yananengewe kugura abakinnyi bamwe batazwi, ndetse n’abo izi ari bavunitse nka Mussa Camara nyamara ikirengagiza umukinnyi nka Agblevor wari waramaze kugaragaza ko ari rutahizamu “ushoboye.”
Avuga ko kuba ataragiye muri Rayon wari umugambi w’Imana agira ati “[Kuba ntarayigiyemo] ni ibisanzwe kuko buri kintu kibaho gifite impamvu.”
Avuga ko ubwo yinjizaga igitego mu izamu rya Rayon Sports ku munsi wa 11 wa shampiyona bitari ukwihimura ahubwo ngo “Urabizi ko ntayihannye gusa nakoze icyo ngomba gukorera ikipe yanjye. Iteka mparanira gutsinda. Rero nakoze icyo ngomba gukora.”
Peter ubu ni rutahizamu Musanze FC igenderaho
Nta kibazo kuba yakinira Amavubi
Mu gihe gito amaze mu Rwanda kandi ni bwo iby’uko u Rwanda rwatangaje gahunda yo guha ubwenegihugu abakinnyi bashoboye batari Abanyarwanda kavukire ngo barufashe kongera umusaruro w’ikipe y’igihugu cyarwo Amavubi ukemangwa byabaye nk’agahoraho.
Hari abakinnyi bakina mu Rwanda ubu bavuzweho ko baba baregerewe ngo babe bakifashishwa muri iyo gahunda harimo nka Willy Leandre Essomba ukinira Rayon Sports. Ni mu gihe, Umunya-Cote d’Ivoire Gerard Gohou we yamaze kubuhabwa ndetse akaba yaramaze gutsindira u Rwanda igitego kimwe mu mikino 3 ya gicuti amaze kurukinira.
Nk’umwe muri ba rutahizamu bahagaze neza ubu mu Rwanda nyuma yo kubigaragariza mu makipe yaba Etoile de l’Est yabanjemo ndetse na Musanze FC akinira ubu dore ko kugeza ku munsi wa 15 wa shampiyona amaze kuyitsindira ibitego 5 n’imipira 5 yavuyemo ibitego bimushyira ku rutonde rw’abamaze gutsinda ibitego byinshi.
Tumubajije niba nta wo mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ry’u Rwanda (FERWAFA) uramwegera ngo abe yamusaba kuba yakwemera gukinira u Rwanda, yasubije agira ati “Nta we.”
Na ho iby’umwanzuro yafata aramutse abisabwe, agira ati “Nta kibazo mbifiteho rwose niba biteguye kubimbwira, nzabanza mbimenyeshe manager [ushinzwe kumushakira amasoko] wanjye wo muri Ghana.”
Aha kandi Agblevor yavuze ko [nubwo bimeze bitya] ibyo kuba yakinira igihugu cye cy’amavuko “akibitekereza.”
Agereranya shampiyona y’umupira w’amaguru yo muri Ghana, avuga ko bitandukanye cyane.
Ati “Shampiyona y’icyiciro cya mbere cy’umupira w’amaguru ya Ghana iri kure kure cyane y’iy’u Rwanda.” Avuga ko bisaba FERWAFA ‘gushora’ muri iyi shampiyona kugira ngo ibe yaba inyamwuga kurusha uko ihagaze ubu.
Agblevor ufite intego yo kuzasoza shampiyona yaratsinze ibitego byinshi kurusha abandi yahishuye ko yifuza kwibona akina “mu gihugu cy’i Burayi” mu myaka itanu iri imbere.
Nk’ukina asatira, avuga ko kugeza ubu “nta” myugariro yavuga umugora , Ngo ashimira cyane imiyoborere muri Musanze FC- yaguze amasezerano y’umwaka umwe yari asigaje muri Etoile de l’Est mbere gato ya shampiyona y’uyu mwaka.
Umwana wa kabiri mu rugo rw’abana umunani, kimwe mu byo atazibagirwa akumbura mu bwana bwe by’umwihariko mu buzima bwa ruhago ni “ugukinira umupira mu mvura igwa.”
Avuga ko ubu nta mukunzi afite ahubwo ngo arangamiye umwuga we. Ati “Ubu nta mukunzi mfite kuko ubu ndajwe ishinga n’umwuga wanjye.”
Mu Rwanda nta mukinnyi ukina mu Rwanda Peter Agblevor afata nk’icyitegererezo uretse Peter Agblebor mu gihe ku isi muri rusange yemera Zlatan Ibrahimovic.
Iradukunda Fidele Samson