Maroc yatsinze Mali yisubiza igikombe cya CHAN

Ikipe y’Igihugu ya Maroc yanditse amateka mashya yo kwegukana Shampiyona Nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo inshuro ebyiri zikurikiranya, ni nyuma y’uko yatsinze iya Mali ibitego 2-0 muri CHAN 2020.

Kuri iki Cyumweru ni bwo hasojwe igikombe cya Afurika gihuza abakinnyi bakina imbere mu gihugu "CHAN", amarushanwa yaberaga mu gihugu cya Cameroun.

Uyu mukino wa nyuma wabereye kuri Stade Ahmadou Ahidjo y’i Yaoundé.

Nyuma yo gusoza igice cya mbere amakipe yombi anganya ubusa ku busa, mu gice cya kabiri Soufiane Bouftini yafunguye amazamu ku gitego yatsinze n’umutwe, ku mupira wari uvuye muri koruneri ku munota wa 70.

Nyuma y’iminota 10, Maroc yongeye kubona koruneri yatewe na Wail Sadaoui, umupira usanga Mohamed Ali Bemammer wakinishije umutwe mbere y’uko ugera kuri Ayoub El Kaabi na we watsindishije umutwe, yongera icyizere cyo gutwara igikombe.

Mu minota ya nyuma, Isiaka Samake yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo ku ruhande rwa Mali nyuma yo gukandagira Mohamed Ali Bemammer wari wabanje guhabwa ikarita y’umuhondo, ariko nyuma y’uko Peter Waweru arebye kuri VAR, ayikuraho, ayiha Samake wamukandagiye.

Gutsinda uyu mukino byatumye Maroc yegukana CHAN 2020, iba igihugu cya mbere gitwaye iri rushanwa inshuro ebyiri zikurikiranya, ni nyuma y’uko cyatwaye irya 2018 cyari cyakiriye.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na yo yatwaye iri rushanwa inshuro ebyiri; mu 2009 na 2016 mu gihe mu nshuro esheshatu rimaze kuba, ari ubwa kabiri Mali itsindiwe ku mukino wa nyuma, ikaba yabiherukaga mu myaka itanu ishize.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo