Marines FC yatsinze APR FC igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatatu, ariko isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 2-1 muri ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro.
Umukino ubanza wari wahuje amakipe yombi mu cyumweru gishize warangiye APR FC itsinze ibitego 2-0.
I Nyamirambo, Marines FC ni yo yabonye uburyo buke bwabonetse mu minota 45 ibanza, Hakizimana Félicien na Ndayisenga Ramadhan bananirwa kububyaza umusaruro.
APR FC yasatiriye mu gice cya kabiri ishaka igitego gusa na yo ntiyabona izamu ku buryo bwabonywe n’abarimo Mugunga Yves na Omborenga Fitina.
Igitego kimwe rukumbi cyabonetse muri uyu mukino cyinjijwe na Mugiraneza Frodouard ku munota wa 65 ubwo yateraga umupira uteretse utabashije guhagarikwa n’umunyezamu Ahishakiye Héritier.
Gukomeza kwa APR FC byatumye izahura na Rayon Sports muri ½ kizakinwa hagati ya tariki ya 11 n’iya 18 Gicurasi 2022.
Ku wa Kane ni bwo hazakinwa undi mukino wa ¼ wo kwishyura hagati ya Police FC na Etoile de l’Est. Ubanza warangiye abashinzwe umutekano batsindiye i Ngoma ibitego 2-1.
Izakomeza hagati y’aya makipe yombi izahura na AS Kigali, yo yasezereye Gasogi United ku giteranyo cy’ibitego 2-1 mu mikino ibiri (1-0, 1-1).
APR FC yakomeje muri 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro