Marines FC yatandukanye na Visi Kapiteni wayo yashinje ubugambanyi ku mukino wa Kiyovu Sports

Ubuyobozi bwa Marines FC bwamaze kumenyesha ubw’Intare FC ko butazakomezanya n’umukinnyi Hakizimana Félicien bwari bwabatije kuko yagambanye ku mukino iyi kipe y’i Rubavu yatsinzwemo na Kiyovu Sports ibitego 2-0 mu mukino w’Umunsi wa nyuma wa Shampiyona.

Mu ibaruwa yo ku wa 19 Kamena 2022, Marines FC yavuze ko Hakizimana Félicien wari Visi Kapiteni wayo, yakinnye uwo mukino wabaye ku wa 16 Kamena yaramaze gusinyira Kiyovu Sports bigatuma yitwara nabi.

Yagize iti “Tubandikiye tugira ngo tubasubize umukinnyi wanyu mwari mwadutije ari we Hakizimana Félicien. Nyuma y’uko tutishimiye imyitwarire ye mu isoza rya Shampiyona, cyane cyane ku mukino wayo wa nyuma wahuje Marines FC na Kiyovu Sports bivugwa ko twanakinnye yaramaze kuyisinyira.”

Iyi kipe yakomeje ivuga ko Hakizimana yari asoje amasezerano y’intizanyo, ariko itakongera gusaba ko yongerwa nk’uko byagenze mbere.

Yongeyeho iti “Imwe mu nkingi zikomeye ikipe yacu igenderaho ni ukwimana ikipe, we akaba yarabirenzeho akayigambanira. Twabamenyeshaga ko tutakimukeneye kubera ubwo bugambanyi yagaragaje ku mukino wavuzwe haruguru, byatuviriyemo no kuwutakaza, bityo rero tukaba tutakwihanganira imyitwarire mibi nk’iyo.”

Ubwo Shampiyona yasozwaga, Kiyovu Sports yasabwaga gutsinda Marines FC, ariko na none APR FC zari zihanganiye igikombe cya Shampiyona ikaba yatsikira imbere ya Police FC.

Ibaruwa Marines FC yandikiye Intare FC

Hakizimana Félicien wari Visi Kapiteni wa Marines FC ntazakomezanya na yo

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo