Ikipe ya Marine FC yatsinze Rayon Sports 3-2 mu mukino w’umunsi wa 29 wa Shampiyona, iyitsinda ku nshuro ya 2 muri iyi shampiyona.
Ni umukino wabereye kuri stade ya Rubavu kuri uyu wa mbere tariki 13 Kamena 2022. Rayon Sports yakinnye uyu mukino idafite abakinnyi bayo bari bahamagawe mu ikipe y’igihugu, Amavubi:Kwizera Olivier, Kevin Muhire na Blaise Nishimwe. Kwizera Pierrot na we ntiyari kumwe n’ikipe ya Rayon Sports.
Mico Justin niwe wafunguye amazamu ku munota wa 13 kuri penaliti, anatsinda icya kabiri ku munota 31. Igice cya mbere cyarangiye bikiri 2 bya Rayon Sports.
Ku munota wa 60, Mugisha Desire yatsinze icya mbere cya Marine. Ku wa 68, Ishimwe Fiston yatsinze icya 2.
Ku munota wa 80, Isaac Nsengiyumva yahawe ikarita itukura nyuma yo gusunika umusifuzi wari utanze penaliti itemewe n’abakinnyi ndetse n’abatoza ba Rayon Sports. Ni penaliti yinjijwe neza na Ishimwe Fiston.
Mu mukino ubanza, Marine FC nabwo yatsinze Rayon Sports 3-0 i Nyamirambo.
Rwasamanzi Yves yasubiriye Rayon Sports ayitsinda ku nshuro ya 2 muri iyi shampiyona
Sekamana Maxime yavunitse mu minota ya mbere, asimburwa na Habimana Hussein
Ku munota wa 13, Mico Justin yafunguye amazamu
Ku munota wa 31, Mico Justin yatsinze icya kabiri cya Rayon Sports
Abafana ba Gikundiro Forever bari baherekeje ikipe babyiniraga ku rukoma babona ko amanota bayacyura byoroshye nubwo ngo inzira itabwira umugenzi
Rwasamanzi yahindukiranye abasore be ababaza niba bari gukina ibyo bumvikanye
Ishimwe Fiston watsinze ibitego 2 muri uyu mukino
Ku munota wa 80, umusifuzi yatanze penaliti, abakinnyi ba Rayon Sports ntibayemera, Isaac Nsengiyumva asunika umusifuzi arabandagara, ahabwa umutuku
Kwishyura ibitego 2 bakarenzaho 1 byashimishije cyane abakinnyi ba Marine FC
PHOTO:RENZAHO Christophe
/B_ART_COM>