Kuri uyu wa kane tariki 12 Mutarama 2023, ikipe ya Marine FC yanganyije na Musanze FC 2-2 mu mukino wa gishuti wabereye kuri Stade ya Rubavu.
Marine FC yakinishaga abakinnyi bashya iheruka gutizwa na APR FC barimo Ndikumana Fabio, Mbonyumwami Taiba na Keddy Nsanzimfura. Undi ni Hirwa Jean de Dieu batijwe n’Intare FC. Uretse Keddy wabanje hanze, abandi bose babanje mu kibuga.
Musanze FC nayo yari ifite abakinnyi iri kugerageza kugira ngo izabone abo yongeramo mu mikino yo kwishyura.
Musanze FC niyo yafunguye amazamu ku munota wa kabiri gitsinzwe na myugariro Shafik ku mupira yatsindishije umutwe uvuye muri koroneri. Shafik ni myugariro uri mu igeragezwa muri Musanze FC.
Gikamba Ismail yishyuriye Marine kuri penaliti yinjije neza ku munota wa 28, igice cya mbere kirangira ari 1-1.
Igice cya mbere kikirangira, Marine FC yakuyemo ikipe yose hinjira indi ari naho Keddy Nsanzimfura yinjiriye mu kibuga ndetse afasha cyane Marine FC.
Ku munota wa 78, Munyeshyaka Gilbert bahimba Rukaku yinjije penaliti atsinda icya kabiri cya Musanze FC.
Ku munota wa 90 Olivier yatsinze igitego cyiza cya Marine ku ishoti yarekuriye mu rubuga rw’amahina.
Musanze FC izatangira imikino yo kwishyura isura Rayon Sports tariki 21 Mutarama 2023 i Muhanga. Marine izatangira isura AS Kigali tariki 21 Mutarama 2023 mu Bugesera.
11 Musanze FC yabanje mu kibuga
11 Marine FC yabanje mu kibuga
Musanze FC yafunguye amazamu ku munota wa kabiri gitsinzwe na Shafik
Ayomide ukina mu kibuga hagati ni umwe mubari kugeragezwa muri Musanze FC
Shafik, myugariro watsinze igitego, ni umwe mu bitwaye neza muri uyu mukino
Rutahizamu Taiba uri mubo APR FC yatije Marine FC
Gikamba yinjije penaliti ya Marine ku munota wa 28
Peter yahushije igitego cyakubise igiti cy’izamu
Valeur mu kazi
Hirwa Jean De Dieu yamaze kugaruka muri Marine
Keddy Nsanzimfura na we APR FC yatije Marine FC yamaze gutangira akazi
Arafat, umurundi ukina mu kibuga hagati ni umwe mubo Musanze FC iri kugerageza
Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku Butaka, Gen Mubarak Muganga akaba n’umuyobozi wa APR FC yarebye uyu mukino
Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide yaje kureba uko abasore be bahagaze mbere yo gutangira imikino yo kwishyura bazahera kuri Rayon Sports
Chantal Barakagwira, umunyamabanga wa Musanze FC
Rwamuhizi Innocent bahimba Mourinho, Visi Perezida wa kabiri wa Musanze FC
Bishimira igitego Rukaku yinjije kuri Penaliti
Rwasamanzi mu kazi
Fabio yahuraga na Musanze FC yahozemo
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>