Abanyamuryango ba March Generation (MG) Fan Club ya Rayon Sports bamaze kugura ibikoresho bishya byo gufanisha bifite agaciro ka Miliyoni ebyiri z’amanyarwanda, mu rwego rwo kurushaho kuzamura imifanire yabo.
Ni ibikoresho baguze mu cyumweru gishize, babikoresha bwa mbere ku mukino Rayon Sports yatsinzemo Sunrise FC 3-0.
Mike Runigababisha, umuyobozi wa March Generation yabwiye Rwandamagazine.com ko ingoma n’ibindi bikoresho baguze byaje gusimbura ibimaze igihe bishaje ngo barusheho kunoza imifanire yabo.
Ati " Ibikoresho twari dufite bisa naho byari bimaze kumara igihe kinini, bishaje duhitamo kugura ibishya bihagaze hafi Miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda ariko hari n’ibindi bizongerwamo."
Mu kiganiro yahaye Rwandamagazine.com yavuze ko bakomeje intego yabo yo guhanga udushya mu mifanire ndetse aboneraho kuvuga no ku mukino wa ’Derby’ uzahuza Rayon Sports na APR FC tariki 29 Ukwakira, ubutumwa aha abafana ba Rayon Sports bacitse intege nyuma y’aho ikipe yabo itagiye mu matsinda ya CAF Confederation Cup ndetse n’izindi ngingo zifite aho zihuriye n’ikipe ya Rayon Sports.
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE Mike RUNIGABABISHA YAGIRANYE NA RWANDAMAGAZINE.COM
Ibikoresho baguze byiganjemo ingoma nini
I bumoso hari Ahishakiye Phias, Visi Perezida wa March Generation, Niyingera Callixte, umubitsi wa March Generation naho i buryo hari Mike Runigababisha, Perezida wa March Generation
PHOTO & VIDEO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>