Maputo: Amavubi yakoze urugendo rwo kunanura imitsi (AMAFOTO)

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 12 Ugushyingo 2019, Amavubi yakoze urugendo rwo kunanura imitsi mbere yo gukora imyitozo bitegura umukino bafitanye na Mozambique mu mukino w’umunsi wa mbere wo mu itsinda F ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri Cameroun mu 2021.

Amavubi yahagurutse saa sita z’ijoro ryo kuri iki cyumweru rishyira kuri uyu wa mbere tariki 11 Ugushyingo 2019. Yageze i Maputo anyuze i Nairobi. Yageze Maputo ku isaha ya saa munani n’igice , ahita ajya gucumbika muri Hotel y’inyenyeri 5 yitwa Afrin Prestige Hotel iri rwagati mu mujyi wa Maputo. Abakinnyi bahise bahabwa akaruhuko kubera urugendo runini bakoze.

Urugendo rwo kunanura imitsi barukoze mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Mashami Vincent, umutoza mukuru w’ikipe y’igihigu ‘Amavubi”, avuga ko abakinnyi bameze neza nyuma y’urugendo rutoroshye bakoze berekeza muri Mozambique.

Ati " Abakinnyi baramutse neza nyuma y’urugendo rurerure, urabona ko babyutse bameze neza, tuvuye gukora urugendo rugufi (marche), kugira ngo turambure imitsi, dukuremo umunaniro bari bafite w’urugendo ndetse no kuryama, akagendo gato k’iminota 15-20, wabonye ko harimo kunanura imitsi ‘stretching’ kugira ngo mu by’ukuri bongere basubirane ku buryo tuza gukora imyitozo abakinnyi bameze neza nta kibazo bafite."

Bizimana Djihad, usanzwe ukinira ikipe ya Waasland-Beveren yo mu Bubiligi, wahuriye n’abandi i Maputo, avuga ko bageze amahoro muri Mozambike ndetse ko bafite intego yo kwitwara neza.

Ati " Icya mbere turashima Imana ko twahageze amahoro nta muntu ufite ikibazo kugeza izi saha ibintu bimeze neza. Intego y’abakinnyi aba ari ukwitwara neza kuri buri mukino numva ko uyu mukino nta kabuza tugomba gushyiramo zacu zose tukitwara neza, twiteguye kwitwara neza."

Amavubi azakirwa na Mozambique mu mukino uzaba kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Ugushyingo kuri Zimpeto Stadium i Maputo, ahite agaruka mu Rwanda gukina na Cameroun nyuma y’iminsi itatu tariki ya 17 Ugushyingo i Nyamirambo.

Muri iyi mikino y’amatsinda, u Rwanda ruzaba rusabwa kuba urwa mbere cyangwa rukaba urwa kabiri mu gihe Cameroun yaza imbere kuko hazazamuka ikipe imwe muri itsinda F (Cameroun ifite itike).

PHOTO: Niyifasha Didace

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(5)
  • ######

    Courage bahungu bacu tubifurije intsinzi Uwiteka abane namwe

    - 12/11/2019 - 15:57
  • Maurice Cyuzuzo

    Nitwa Maurice ndi Maputo amavubiyacu arabikora natwe twiteguye gushyigira Ikip yacu Thx

    - 12/11/2019 - 19:49
  • sniper

    Courage basore bacu Turabasengera ubundi intsinzi itahe mu rwa Gasabo,iyo mbonye iyi kipe y’abana bacu b’abanyarwanda baganira kandi bashyize hamwe ndishima cyaaaneee Imana ibahe intsinzi.

    - 13/11/2019 - 12:34
  • Abraham ngizwenayo

    Dutuye hano Imaputo. Ikipe. Twarayakiriye. Imeze neza n imyitozo. Tuba tuyirimo ubu ejo nejo ubundi tukayifana bigacika. Nabo tubitezeho insinzi rwose. Twese hamwe. Tuyifatire. Iry iburyo. Niko bavuga mukinyarwanda

    - 13/11/2019 - 20:26
  • Abraham ngizwenayo

    Dutuye hano Imaputo. Ikipe. Twarayakiriye. Imeze neza n imyitozo. Tuba tuyirimo ubu ejo nejo ubundi tukayifana bigacika. Nabo tubitezeho insinzi rwose. Twese hamwe. Tuyifatire. Iry iburyo. Niko bavuga mukinyarwanda

    - 13/11/2019 - 20:27
Tanga Igitekerezo