Manzi, Mutsinzi, Sefu na Djabel watunguranye bakoze imyitozo ya mbere muri APR FC (VIDEO)

Mu buryo butunguranye, Manishimwe Djabel ukina hagati mu kibuga afasha abataha izamu, yagaragaye mu ikipe ya APR FC nyuma y’umunsi umwe bitangajwe ko yasinyiye ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya.

Manishimwe Djabel wakinaga muri Rayon Sports, yatunguranye agaragara mu myitozo ya APR FC kuri uyu wa mbere tariki 1 Nyakanga 2019 ku kibuga cya Kicukiro.

Nyuma y’iminsi itatu Manishimwe Djabel atangaje ko yamaze kumvikana na Gor Mahia yo muri Kenya ko agiye kuyerekezamo, Manishimwe Djabel yamaze kuba umukinnyi wa APR FC.

Kuri uyu wa mbere mu myitozo ya APR FC, Manishimwe Djabel yagaragaye mu myitozo ya APR FC ari kumwe n’abandi bakinnyi bakinanaga muri Rayon Sports ari bo Manzi Thierry, Niyonzima Olivier Sefu ndetse na Mutsinzi Ange.

Tariki ya 30 Kamena 2019, Rayon Sports yari yatangaje kuri Twitter ko yemeranyijwe na Gor Mahia kuri Manishimwe, inamwifuriza amahirwe masa. Uyu mukinnyi byavugwaga ko yatanzweho ibihumbi $30 na Gor Mahia.

Uhereye i bumoso hari Nkomezi Alexis, Ahishakiye Hertier na Manzi Thierry

Mu bandi bakinnyi, APR FC yerekanye barimo Umunyezamu Ahishakiye Hertier na myugariro Niyigena Clément bavuye muri Marines FC , Nkomezi Alexis ukina mu kibuga hagati wavuye muri Mukura VS, Mushimiyimana Mohammed wavuye muri Police FC n’umunyezamu Rwabugiri Omar wavuye muri Mukura VS.

Tariki 28 Kamena 2019 nibwo ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwafashe umwanzuro wo gusezerera abakinnyi bagera kuri 16 barimo uwari kapiteni wayo Mugiraneza Jean Baptiste Migi.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • GATO

    uburiganya bwakozwe aha Haaaaa ,niho hahandi habo

    - 2/07/2019 - 08:19
Tanga Igitekerezo