Manizabayo ’Karadiyo’ yegukanye Shampiyona y’Igihugu y’Amagare ya 2022 (Amafoto)

Manizabayo Eric ’Karadiyo’ ukinira Benediction Ignite yegukanye Shampiyona y’Igihugu y’Amagare ya 2022 nyuma yo gutanga abandi ku murongo,i Gasanze ku ndabo, kuri iki Cyumweru tariki ya 3 Nyakanga.

Wari umunsi wa kabiri wa Shampiyona y’Igihugu y’Amagare yari imaze imyaka ibiri idakinwa kubera icyorezo cya COVID-19, aho ku wa Gatandatu abakinnyi basiganwaga n’igihe.

Kuri iki Cyumweru hakinwaga isiganwa ryo mu muhanda, hari hategerejwe kureba abakinnyi bakomeye by’umwihariko ihangana ry’amakipe akina amarushanwa yo ku Mugabane wa Afurika; ProTouch yo muri Afurika y’Epfo, Benediction Ignite na May Stars yashinzwe n’Abanya-Eritrea mu Rwanda.

Mu bagabo bakuru bahagurukiye kuri MAGERWA i Kanyinya, bagakora intera y’ibilometero 128,8 banyuze i Gicumbi, hatsinze Manizabayo Eric ’Karadiyo’ wasigiye abandi mu musozi wa Tetero.

Nyuma yo kwambara umwenda w’uwatwaye Shampiyona y’Igihugu, Manizabayo yagize ati "Uyu munsi ndishimye cyane, ndashimira Imana, ndashimira bagenzi banjye. Iyo bataza gukurura sinari kubona uko ngenda, bamfashije cyane."

Munyaneza Didier Mbappé wabaye uwa mbere mu bakuru basiganwa n’igihe ku wa Gatandatu, yari mu bari bitezwe kuri iki Cyumweru.

Gusa, yavuze ko bagowe n’uko "buri wese yari ahanganye na ProTouch kuko bazi ko ari ikipe ikomeye".

Yakomeje avuga ko "ANCA yafunze isiganwa kuko yari ifite abakinnyi benshi batarengeje imyaka 23 bituma Karadiyo abona umwanya wo kugenda wenyine.

Iradukunda Emmanuel wa Nyabihu Cycling Team, ni we wabaye uwa kabiri ndetse akaba ari we utsinda mu cyiciro cy’Abatarengeje imyaka 23, yavuze ko yungukiye mu kurangara gato kw’abandi, ahita abacika bakizamuka i Gasanze.

Kuri Mugisha Samuel na we ukinira ProTouch, yagize ati "Ntabwo ari Shampiyona ingoye kuko mbere yo gukina hari ibyo twavuganye nk’ikipe. Twagombaga gukorera Didier, kuba atatsinze nta kundi."

Yongeyeho ko nubwo abakinnyi b’imbere mu gihugu bigaragaje "hakiri byinshi byo guhindura".

Mugisha yavuze ibi nyuma y’uko ku wa Gatandatu yagaragaje ko hari abo bahanganye mu gusiganwa n’igihe bagatsinda kandi batwawe n’imodoka nyamara bitemewe. Ati "Ikintu nasaba Federasiyo ni uguhindura imikorere kuri abo bantu."

Mu ngimbi, bakinnye ibilometero 89,6 bahagurukiye kuri Base (Kiruri) hatsinze Shyaka Janvier udafite ikipe.

Mu bagore na bo bakoze iyo ntera, hatsinze Ingabire Diane wa Benediction Club nyuma yo gutanga abandi ku ndabo i Gasanze.

Ingabire ni we wari watsinze mu bagore basiganwaga n’igihe ku wa Gatandatu.

Mwamikazi Djazilla wari watsinze mu gusiganwa n’igihe mu bangavu, ni we kandi wambaye umwenda watanzwe kuri iki Cyumweru muri "Road Race".

Abakinnyi begukanye Shampiyona y’Igihugu y’Amagare mu gusiganwa n’igihe ndetse no mu muhanda, bahabwa umwambaro wihariye uriho ibendera ry’Igihugu, bemerewe gukinana mu masiganwa atandukanye bitabira.

Perezida w’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umukino w’Amagare, Murenzi Abdallah, yavuze ko bishimishije kuba iri rushanwa ryongeye gukinwa nyuma y’imyaka ibiri.

Ati "Icyo kwishimira cya mbere ni uko amasiganwa yabaye nyuma y’imyaka ibiri ataba kubera COVID-19. Harimo guhatana gukomeye hagati y’abakinnyi, ni ibintu bishimishije."

Yongeyeho ko kuba hari abakinnyi bakiri bato bakomeje kwigaragaza bitanga icyizere mu itegurwa rya Shampiyona y’Isi izakirwa n’u Rwanda mu 2025.

Yavuze ko kandi hagiye kujya hategurwa amasiganwa buri kwezi mu gihe abitwaye neza bazajya bashakirwa imyitozo mu Bufaransa no mu Bubiligi.

Ati "Abazaba basigaye tuzabashyiriraho isiganwa ry’Abatarengeje imyaka 15 mu mpera z’ukwezi gutaha."

Kuri ubu, abakinnyi barimo Manizabayo Eric bakaba bagiye kwitabira umwiherero wo kwitegura Imikino ya Commonwealth 2022 izabera i Birmingham mu Bwongereza.

Manizabayo Eric ’Karadiyo’ yegukanye Shampiyona y’Igihugu y’Amagare ya 2022

Iradukunda Emmanuel wabaye uwa kabiri mu bagabo, n’uwa mbere mu batarengeje imyaka 23

Umwambaro wihariye uriho ibendera ry’Igihugu ni wo uhabwa umukinnyi watsinze muri Shampiyona

Manizabayo Eric yambaye umwenda w’uwatwaye Shampiyona y’Igihugu y’Amagare

Ingabire Diane wa mbere mu bagore

Iradukunda Emmanuel watsinze mu bagabo batarengeje imyaka 23

Shyaka Janvier watsinze mu ngimbi

Mwamikazi Djazilla watsinze mu bangavu

Amafoto: FERWACY

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo