Manace Mutatu yatangiye imyitozo muri Rayon Sports (AMAFOTO)

Rutahizamu w’Umunye-Congo Manace Mutatu Mbedi yamaze gutangira imyitozo muri Rayon Sports nyuma yo kuva mu biruhuko iwabo muri Congo.

Ni imyitozo yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 20 Nzeli 2021. Manace yageze mu Rwanda kuri iki cyumweru tariki 19 Nzei 2021, abanza kumara umunsi mu kato kubera icyorezo cya Covid-19. Yatangiranye imyitozo n’abandi kuri uyu wa mbere aho bakomeje gukora inshuro ebyiri ku munsi.

Ni imyitozo kandi ikomeje kwitabirwa n’abakinnyi banyuranye bari mu igeragezwa. Masudi Djuma avuga ko iki aricyo cyumweru cya nyuma azageragezamo abakinnyi, akazabona gutangaza abakinnyi 28 azakinisha saison 2021/2022.

Umwaka mushya w’imikino wa 2021/22 uzatangira ku wa 16 Ukwakira 2021.

Manace Mutatu yamaze gutangira imyitozo

Masudi Djuma mu kazi

Nkubana Adrien, team Manager wa Rayon Sports

Morale ni ’full’ kuri Blaise Nishimwe

Manace Mutatu ahanganira umupira na Byumvuhore Tresor

Mugisha François ’ Master’ mu kazi

Mudacumura Jackson bita Rambo

Mico Justin na we akomeje imyitozo ikomeye muri Rayon Sports

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo