Rutahizamu w’Umunye-Congo Manace Mutatu Mbedi yamaze gutangira imyitozo muri Rayon Sports nyuma yo kuva mu biruhuko iwabo muri Congo.
Ni imyitozo yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 20 Nzeli 2021. Manace yageze mu Rwanda kuri iki cyumweru tariki 19 Nzei 2021, abanza kumara umunsi mu kato kubera icyorezo cya Covid-19. Yatangiranye imyitozo n’abandi kuri uyu wa mbere aho bakomeje gukora inshuro ebyiri ku munsi.
Ni imyitozo kandi ikomeje kwitabirwa n’abakinnyi banyuranye bari mu igeragezwa. Masudi Djuma avuga ko iki aricyo cyumweru cya nyuma azageragezamo abakinnyi, akazabona gutangaza abakinnyi 28 azakinisha saison 2021/2022.
Umwaka mushya w’imikino wa 2021/22 uzatangira ku wa 16 Ukwakira 2021.
Manace Mutatu yamaze gutangira imyitozo
Masudi Djuma mu kazi
Nkubana Adrien, team Manager wa Rayon Sports
Morale ni ’full’ kuri Blaise Nishimwe
Manace Mutatu ahanganira umupira na Byumvuhore Tresor
Mugisha François ’ Master’ mu kazi
Mudacumura Jackson bita Rambo
Mico Justin na we akomeje imyitozo ikomeye muri Rayon Sports
PHOTO:RENZAHO Christophe