Malayika wakiriwe n’aba-Rayon yabujije ibitotsi, yavuze uko yageze muri APR FC (Video)

Umufana ukomeye wa Rayon Sports uzwi mu cyiciro cy’aba-hooligans, Malayika, yasabye imbabazi abakunzi bayo nyuma y’uko avuze ko yagiye muri APR FC ndetse akaba yarayifannye ku mukino yatsinzemo Bugesera FC ku Cyumweru.

Malayika wakiriwe n’ubuyobozi bw’abafana ba Rayon Sports kuri uyu wa Mbere, yavuze ko ibyamubayeho byatewe n’inzoga, asaba imbabazi bagenzi be.

Muhawenimana Claude uyobora abafana ba Rayon Sports yavuze ko yaraye adasinziriye nyuma yo kumenya ko Malayika yagiye muri APR FC, ariko bavuganye kuri uyu wa Mbere akamubwira ko atatatira igihango cya Gikundiro.

Ati “Narabyumvise numva biratangaje kuko Malayika ni impano ya Rayon Sports. Ejo sinabashije kujya mu Bugesera ariko mu gitondo twavuganye mubajije nti ibyo wavuze ni byo? Numva andemye agatima ati ‘Reka da’. Ndakubwiza ukuri ntabwo nasinziriye. ”

Mu magambo ye, Malayika yavuze ko yagowe no kwisanga muri bagenzi be nyuma y’uko bamenye ko yagiye muri APR FC, ariko

Ati “Muri karitsiye ntawe nari gusuhuza ngo ansuhuze kandi birumvikana Ndabasaba imbabazi, na Perezida wanjye arazimpaye. N’abandi ba-Rayon bazimpe.”

Reba ikiganiro kirambuye RwandaMagazine yagiranye na Malayika wongeye kwakirwa mu ba-Rayon

Malayika yongeye kwakirwa n’aba-Rayon nyuma y’umunsi umwe bivugwa ko yagiye muri APR FC

Umuyobozi w’abafana ba Rayon Sports, Muhawenimana Claude (ibumoso), yavuze ko yaraye adasinziriye kubera Malayika

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo