Makamburu FC yatsinze CETRAF FC muri ’Derby y’Umuvure’ (Amafoto)

Mu mukino wari utegerejwe na benshi ku munsi wa kabiri w’amatsinda y’irushanwa ryo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko mu Karere ka Musanze, Ikipe ya Makamburu FC yatsinze iya CETRAF FC ibitego 2-1 ku wa Mbere, tariki ya 2 Gicurasi 2022.

Uyu mukino umaze kumenyekana nka "Umuvure Derby" kubera ko uhuza amakipe y’inganda zikora inzoga i Musanze, wabereye kuri Stade Ubworoherane.

Ikindi cyakomezaga uyu mukino ni uko amakipe yombi ari ay’abayobozi b’Ikipe ya Musanze FC. CETRAF ya Tuyishime Placide bita Trump akaba Perezida wa Musanze FC, yatsinzwe na Makumburu FC ya Rwabukamba Jean Marie Vianney ’Rukara’ usanzwe ari Visi Perezida we muri Musanze FC, umukino warangiye ari ibitego 2-1.

CETRAF ni yo yafunguye amazamu ku munota wa karindwi w’umukino mu gihe ibitego bya Makamburu byinjiye ku munota wa 45 n’uwa 90.

Gutsinda uyu mukino byatumye Makamburu FC yiyongerera amahirwe yo kugera muri 1/2 kuko yari yatsinze Inyange ku munsi wa mbere naho CETRAF itsinda Kivuruga.

Ku munsi wa gatatu uzakinwa ku Cyumweru, tariki ya 8 Gicurasi, Makamburu izakina na Kivuruga, CETRAF ikine na Inyange mu Itsinda rya mbere.

Mu Itsinda rya kabiri, Ntagipfubusa izakina na Vijana naho Nyabihu ihure na Musanze Youth.

Amakipe umunani yo mu turere twa Musanze, Gakenke na Nyabihu ni yo yitabiriye aya marushanwa y’umupira w’amaguru abera kuri Stade Ubworoherane guhera tariki ya 16 Mata 2022, yateguwe mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko.

Nyuma y’imikino y’amatsinda izaba mu mpera z’iki cyumweru, hazakurikiraho iya 1/2 mu gihe irushanwa rizasozwa tariki ya 23 Gicurasi 2022.

Abafatanya bikorwa muri iri rushanwa ni Musanze wine, Makamburu wine, Meraneza, Next Bar, Mukungwa River Side Night Club, Ntagipfubusa Ltd, Masita na Canal Plus Musanze.

Ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko kiri mu bihangayikishije inzego zitandukanye mu Rwanda kuko hari abo bitera kugira agahinda gakabije.

Inyigo y’Ikigo gishinzwe Ubuzima (RBC) yo muri 2018 igaragaza ko Abanyarwanda barenga ibihumbi 200 biganjemo urubyiruko, bagezweho n’uburwayi bwo mu mutwe biturutse ku kunywa inzoga n’ibindi biyobyabwenge.

Yagaragaje ko abenshi mu bagezweho n’uburwayi ari urubyiruko ruri mu kigero cy’imyaka hagati ya 12-35, ndetse ko 1/2 cy’Abanyarwanda bari muri iki kigero bakoresheje ibiyobyabwenge nibura rimwe mu buzima bwabo.

Makamburu FC na CETRAF FC zahuriye mu mukino wari utegerejwe na benshi ku wa Mbere

Amakipe yombi yari yatsinze imikino y’iminsi wa mbere mu matsinda

Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa CETRAF FC

Abakinnyi ba Makamburu FC babanje mu kibuga

Nyiri CETRAF, Tuyishime Placide uyobora Musanze FC (ibumoso) na nyiri Makamburu FC, Rwabukamba Jean Marie Vianney ’Rukara’ (iburyo) bareba umukino basangira Musanze Ginger Wine yengwa na Cetraf Ltd

Amafoto: Renzaho Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo