Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 6 Ukwakira 2022 Musanze FC yakoze imyitozo ya nyuma yitegura umukino izahuramo na Rayon Sports mu irushanwa rya Made in Cup rizatangira kuri uyu wa gatanu.
Umukino uzahuza aya makipe uteganyijwe kuri uyu wa gatanu saa moya n’igice z’ijoro kuri sitade ya Kigali i Nyamirambo.
Nshimiyimana Maurice bita Maso, umutoza wungirije wa Musanze FC yabwiye itangazamakuru ko ikipe yiteguye guhangana na Rayon Sports nk’umukino w’urufunguzo ruzabageza ku gikombe.
Yagize ati " Igikombe tugiye gukina ni imikino ibiri gusa, bitandukanye no gukina shampiyona kuko utsinzwe umukino umwe hari icyo uba utakaje. Intego ntayindi ni uko nkuko mubyibuka twavuze ko imikino yose tuzitabira muri uyu mwaka, icyo tuzaba tugiye gukora ari ukugerageza tugashaka igikombe. "
Yavuze ko kuba bazakinira ku matara nta mpungenge bibateye. Ati " Gukinira ku itara ntabwo ari ikibazo, kuko Rayon Sports izakinisha abakinnyi 11 natwe nibo tuzakinisha. bafite imyenda yabo bazambara natwe dufite iyacu ndumva ntabigoye ahubwo uwiteguye ndumva ariwe uzegukana amanota atatu."
Abajijwe ku makuru yo mu ikipe, umutoza yavuzeko usibye Peter Agblevor ufite imvune, abandi bakinnyi bose bahari.
Maso ati "Umukinnyi Peter Agblevor Peter yagize ikibazo cy’imvune mu gice cya mbere dukina na Espoir FC ariko abaganga barimo kumukurikirana gusa iki gikombe ntabwo azagikina kugera ku cyumweru ubwo bazatubwira igihe azagarukira."
Musanze FC izahaguruka kuri uyu wa gatanu mu gitondo yerekeza mu Mujyi wa Kigali.
Kuri uyu wa gatanu, hazabanza umukino uzahuza Mukura VS na Kiyovu Sports. Umukino wa nyuma uteganyijwe ku cyumweru tariki 9 Ukwakira 2022.
Aya marushanwa yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuziranenge (RSB) muri gahunda yo kwizihiza Ukwezi k’Ubuziranenge hakorwa ibikorwa bitandukanye biteganyijwe kuva ku wa 14 Nzeri kugeza ku wa 14 Ukwakira 2022.
Frank Ouna abwira amayeri abasore be bazakoresha ku mukino wa Rayon Sports
Bafite ’morale’
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>